Liberia: Hafi 60% by’umuriro w’amashanyarazi uribwa buri mwaka

Ikigo cya Leta ya Liberia gishinzwe gutanga umuriro w’amashanyarazi cyatangaje ko buri mwaka abaturage biba hafi 60% by’umuriro w’amashanyarazi, birahurira mu buryo bunyuranyije n’amategeko umuriro bakoresha mu ngo no mu bikorwa by’ubucuruzi.

Cyatangaje ko ubu bujura buri mwaka bugihombya agera hafi kuri Miliyoni 35 z’Amadolari ya Amerika.

Cyongeyeho ko uku ari ukucyiba amafaranga cyagakoresheje mu gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi mu gihugu.

PNG - 561.3 kb
Abakora mu bikobwa by’umuriro w’amashanyarazi muri Liberia ubwo basanaga insinga ku itariki ya 12 y’ukwezi kwa cumi mu mwaka ushize, mu nkengero z’umurwa mukuru Monrovia


Liberia iri kugerageza kongera kubaka ibikorwa by’amashanyarazi, byari byasenywe mu ntambara yabaye muri iki gihugu guhera mu mwaka wa 1989 kugera mu wa 2003.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziri gufasha iki gihugu cyo mu burengerazuba bwa Afurika mu gukwirakwiza amashanyarazi.

Ni muri gahunda yiswe Power Africa, yatangijwe na Barack Obama wabaye Perezida wa Amerika.

Ni gahunda yihaye intego yo kugeza umuriro w’amashanyarazi ku bantu Miliyoni 50 bo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, bitarenze mu mwaka wa 2020.
Igice kinini cy’umurwa mukuru Monrovia nta muriro w’amashanyarazi gifite.

PNG - 441 kb
Igice kinini cy’umurwa mukuru Monrovia nta muriro w’amashanyarazi gifite


Nyamara kugeza ubu, abaturage ba Liberia bari ku kigero cya 12% gusa barimo n’abatageze ku kigero cya 20% batuye i Monrovia, ni bo bafite umuriro w’amashanyarazi, iki kikaba ari kimwe mu bigero byo hasi cyane ku isi.

Leta ya Liberia yihaye intego yuko bitarenze mu mwaka wa 2030, izaba yagejeje umuriro w’amashanyarazi kuri 70% by’abaturage barenga Miliyoni imwe batuye mu murwa mukuru Monrovia.

BBC yanditse iyi nkuru ivuga ko kwiba umuriro w’amashanyarazi ari ikibazo usanga mu bakire no mu bakene bo mu gihugu cya Liberia.

Avuga ko atari uko baba badashaka kuriha uwo muriro, ahubwo ko ari uko ikigo cy’igihugu cy’amashanyarazi kitarashobora guhaza umubare munini w’abayacyeneye.

Avuga ko bituma iyo hari ubonye urusinga ruca hafi y’iwe cyangwa hafi y’iduka rye, ahita yicomekeraho insinga ze akirahurira umuriro w’amashanyarazi.

Mu guhangana n’icyo kibazo, ikigo cy’amashanyarazi cya Liberia cyashyizeho itsinda ry’abakozi bakora amarondo, "bagakupira" uwirahuriye umuriro binyuranyije n’amategeko.

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo