Leta yakirije yombi urwego rwo kwigenzura kw’abanyamadini mu Rwanda ntawuzongera kubafunga uko yiboneye

Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imiyoborere (RGB), rwatangaje ko rwishimiye intambwe ikomeye Kiliziya Gatolika, Islam n’amatorero y’Abaporotesitanti mu Rwanda yateye, akishyiriraho urwego rw’abayobozi bayo ruzoroshya uburyo bwo kwigenzura ubwayo.

Ubusanzwe amadini n’amatorero yagenzurwaga cyane na Leta binyuze muri RGB nk’urwego rufite mu nshingano imikorere yayo.

Kuri uyu wa Gatatu Kiliziya Gatolika, Islam n’amatorero y’abaporotesitanti mu Rwanda bashyizeho Urwego rw’abayobozi bayo ruzoroshya uburyo bwo kwigenzura ubwayo kuruta uko leta ari yo yabahozaho ijisho.

Itangazo ryashyizweho umukono na Perezida w’inama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda, Musenyeri Philippe Rukamba; Umwepisikopi Mukuru w’Itorero Angilikani mu Rwanda, Laurent Mbanda; Mufti w’u Rwanda, Sheikh Hitimana Salim; Perezida w’Inama y’Abaporotesitanti mu Rwanda, Musenyeri Samuel Kayinamura na Musenyeri Birindabagabo Alexis uyobora Peace Plan, rivuga ko hagiye gushyirwaho amategeko agenga uru rwego.

Umukuru wa RGB, Prof Shyaka Anastase, yagaragarije The New Times kwishimira uko kwihuza kw’amadini n’amatorero kutaboneka henshi ku Isi.

Yagize ati “Biranshimishije kuko ni hake imiryango y’abanyamadini ikorera hamwe nk’uko mu Rwanda bimeze. Byerekana ubwisanzure bwo gusenga dufite mu gihugu.”

Uretse kuba amadini n’amatorero yarishyiriyeho urwego rwo kwigenzura ubwayo, abayarimo bakunze kugaragaza ubusabane, abagize ibirori bagatumira abandi. Umusilamu ashobora kujya gusangira n’umukirisitu wizihije Noheli n’umukirisitu akaba yajya kwishimana n’Umuyisilamu ku munsi wabo wo kurangiza igisibo cya Ramadhan.

Perezida w’Inama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda, Musenyeri Philippe Rukamba, yasobanuriye IGIHE ko urwego bishyiriyeho rutazivanga mu miyoborere y’idini cyangwa itorero runaka, ahubwo igishyizwe imbere ari ukujya inama n’ubuvugizi ku kintu runaka, kugira ngo imikoranire y’amadini yorohe, yaba hagati yayo ndetse na leta.

Yanavuze ko amadini cyangwa amatorero ashobora kugira imyitwarire yibasira abandi, hazajya habaho kuyagira inama.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo