Leta yagarukiye abavuzi gakondo nyuma yo kubamagana

Leta y’u Rwanda yatangaje ko ubuvuzi gakondo bufite akamaro kandi ko mu gihe cy’imyaka itanu mu Rwanda hazaba hubatswe inganda nto zizajya zitunganya imiti gakondo, bikazakorwa binyuze mu Kigo cy’Ubushakashatsi n’Iterambere ry’Inganda (NIRDA).

Ibi byatangajwe n’umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Ubushakashatsi n’Iterambere muri NIRDA, Dr Nyombayire George, kuri uyu wa 31 Kanama 2018, ubwo hizihizwaga umunsi nyafurika w’abavuzi gakondo.

Wari ufite insanganyamatsiko igira iti “Ubuvuzi gakondo bukozwe neza, umusanzu mu iterambere rirambye.”

Yagize ati “Ni gahunda igamije guteza imbere ubuvuzi gakondo kugira ngo budakomeza gukorwa mu kajagari. Tuzashyiraho inganda nto zikora imiti myiza yizewe isukuye kandi ifite ibipimo ku buryo itagira ingaruka ku buzima bw’abayinyoye.”

Leta irateganya kuzashora miliyoni ziri hagati ya 20 na 70 z’amafaranga y’u Rwanda, urundi rube uruhare rw’abashoramari.

Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abavuzi Gakondo, (AGA Rwanda Network), Gafaranga Daniel, yavuze ko izi nganda ari igisubizo ku buvuzi gakondo mu Rwanda bakabasha gukora ubuganisha ku iterambere.

Yagize ati “Usanga buri wese aba afite ubumenyi ku giti cye, ariko izi nganda nizimara kubakwa zigatangira gukora abavuzi gakondo bazajya bazikoreramo n’urugendo shuri bitume barushaho kunoza ibyo bakora.”
Yasabye abakora muri uyu mwuga kuba inyangamugayo kandi ibyo bakora bakabikorana ubuhanga, isuku n’ubushishozi kuko ubuvuzi bukozwe nabi bugira ingaruka ku buzima bw’abanyarwanda.

AGA Rwanda igizwe n’abavuzi gakondo ibihumbi 3000, mu gihe muri rusange mu Rwanda habarirwa abasaga ibihumbi 14.

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ishuri rikuru rya Ruhengeri (Institut d’Enseignement Superieur de Ruhengeri, INES-Ruhengeri) bugaragaza ko hafi 55% by’abavuzi gakondo bize amashuri abanza, bituma ibyo bakora bigaragaramo ibibazo kubera ubumenyi buke.

Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo