Close MORE NEWS Leta ya Uganda yahaye gasopo uwahirahira akambara ingofero itukura ya Bobi Wine UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 1-10-2019 saa 13:16' whatsapp Facebook Leta ya Uganda yaburiye abayoboke ba Bobi Wine ko uzahirahira akambara ingofero itukura ya Bobi Wine azatabwa muri yombi n’igipolisi. Abatera ingabo mu bitugu uyu muhanzi waje kuvamo umunyapolitiki utarya indimi mu kunenga ubutegetsi bwa Perezida Museveni, babwiwe ko iyi ngofero itukura ari umwambaro wa Gisirikare bityo ko ntawugomba kongera kuwambara kuko n’uzabigerageza azahita afungwa. Bobi Wine uteganya kuziyamamariza kuyobora Uganda mu matora yo muri 2021 yemeza ko iriya ngofero ari ikirango cyerekana ko abaturage barambiwe ubutegetsi bwa Perezida Yoweli Museveni, ko bashaka impinduka. Mu igazeti ya Leta iherutse gusohoka handitse mo ko iriya ngofero yemewe kwambarwa n’abasirikare gusa bityo ko umusivili uzayambara azagezwa imbere y’ubutabera icyaha cyamuhama agakatirwa igifungo kigera ku myaka itanu. Umuvugizi w’ingabo za Uganda witwa Brig Gen Richard Karemire yagize ati “Uriya mwenda wemewe kwambarwa n’ingabo zacu gusa kandi byanditse mu igazeti ya Leta.” Kugeza ubu Robert Kyagulanyi uzwi cyane ku izina rya Bobi Wine ntacyo aratangaza kuri iki cyemezo, ariko umwe mu bayoboke be b’imena witwa Ivan Boowe yavuze ko bazakomeza kuyambara kuko ari ingofero yerekana ubushake bw’impinduka. Ati “Nta kintu kizadutera ubwoba kugira ngo dutezuke ku ntego yacu yo guharanira uburenganzira bwacu. Twiteguye guhangana n’icyemezo cyose Guverinoma izafata". Muri Kenya naho Leta yigeze guca ibyo kwambara ingofero y’umukara yambarwaga n’abashakaga impinduka ariko byarayigoye kuko ziriya ngofero zigurishwa ahantu hose, ibi bikaba bizagora na Uganda. Brig Gen Richard Karemire yahaye gasopo abayoboke ba Bobi Wine ko uzahirahira akambara ingofero itukura ya Bobi Wine azatabwa muri yombi n’igipolisi @Umubavu.com Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE amakuru Gutaburura Mirimo,gufunga umubavu,guhagarika amashuri bitunguranye,abanyamakuru babitanzeho ibitekerezo amakuru Umupolisikazi yerekanye amafoto agaragaza ubwiza bwe abasore bamusaba kubafata bagafungirwa aho akorera[AMAFOTO] amakuru Amafoto icyenda y’ibihe by’ingenzi mu butegetsi bwa Trump amakuru ISESENGURA: Umurambo w’umukire Mirimo wataburuwe kugira ngo hapimwe DNA/ADN amakuru Umukobwa utarasomana n’umusore na rimwe yateguye amarushanwa yo gushaka ubimukorera amakuru Abasirikare bari ku rugo rwa Bobi Wine birukanye Ambasaderi wa Amerika amakuru Trump yarebye inkubiri y’inteko ishinga amategeko kuri TV amakuru Loni yatangaje ko Ibihugu 9 bya Afurika byatakaje uburenganzira bwo gutora amakuru Prezida w’u Burundi ati: "Nimusabe Imana ibafashe gutsinda Covid-19" NDANGIRA Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu Inkuru zamamaza Abahuguriwe muri CDV mu micungire y’Imisoro na Gasutamo baramwenyura amakuru Itangazo ry’akazi amakuru S.E.A.L SUPPORT “MADE IN RWANDA”CAMPAIGN Inkuru zamamaza Hill Top Hotel yaguteguriye Poromosiyo utabona ahandi mu Gikombe cya Afurika
Leta ya Uganda yahaye gasopo uwahirahira akambara ingofero itukura ya Bobi Wine UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 1-10-2019 saa 13:16' whatsapp Facebook Leta ya Uganda yaburiye abayoboke ba Bobi Wine ko uzahirahira akambara ingofero itukura ya Bobi Wine azatabwa muri yombi n’igipolisi. Abatera ingabo mu bitugu uyu muhanzi waje kuvamo umunyapolitiki utarya indimi mu kunenga ubutegetsi bwa Perezida Museveni, babwiwe ko iyi ngofero itukura ari umwambaro wa Gisirikare bityo ko ntawugomba kongera kuwambara kuko n’uzabigerageza azahita afungwa. Bobi Wine uteganya kuziyamamariza kuyobora Uganda mu matora yo muri 2021 yemeza ko iriya ngofero ari ikirango cyerekana ko abaturage barambiwe ubutegetsi bwa Perezida Yoweli Museveni, ko bashaka impinduka. Mu igazeti ya Leta iherutse gusohoka handitse mo ko iriya ngofero yemewe kwambarwa n’abasirikare gusa bityo ko umusivili uzayambara azagezwa imbere y’ubutabera icyaha cyamuhama agakatirwa igifungo kigera ku myaka itanu. Umuvugizi w’ingabo za Uganda witwa Brig Gen Richard Karemire yagize ati “Uriya mwenda wemewe kwambarwa n’ingabo zacu gusa kandi byanditse mu igazeti ya Leta.” Kugeza ubu Robert Kyagulanyi uzwi cyane ku izina rya Bobi Wine ntacyo aratangaza kuri iki cyemezo, ariko umwe mu bayoboke be b’imena witwa Ivan Boowe yavuze ko bazakomeza kuyambara kuko ari ingofero yerekana ubushake bw’impinduka. Ati “Nta kintu kizadutera ubwoba kugira ngo dutezuke ku ntego yacu yo guharanira uburenganzira bwacu. Twiteguye guhangana n’icyemezo cyose Guverinoma izafata". Muri Kenya naho Leta yigeze guca ibyo kwambara ingofero y’umukara yambarwaga n’abashakaga impinduka ariko byarayigoye kuko ziriya ngofero zigurishwa ahantu hose, ibi bikaba bizagora na Uganda. Brig Gen Richard Karemire yahaye gasopo abayoboke ba Bobi Wine ko uzahirahira akambara ingofero itukura ya Bobi Wine azatabwa muri yombi n’igipolisi @Umubavu.com Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE amakuru Gutaburura Mirimo,gufunga umubavu,guhagarika amashuri bitunguranye,abanyamakuru babitanzeho ibitekerezo amakuru Umupolisikazi yerekanye amafoto agaragaza ubwiza bwe abasore bamusaba kubafata bagafungirwa aho akorera[AMAFOTO] amakuru Amafoto icyenda y’ibihe by’ingenzi mu butegetsi bwa Trump amakuru ISESENGURA: Umurambo w’umukire Mirimo wataburuwe kugira ngo hapimwe DNA/ADN amakuru Umukobwa utarasomana n’umusore na rimwe yateguye amarushanwa yo gushaka ubimukorera amakuru Abasirikare bari ku rugo rwa Bobi Wine birukanye Ambasaderi wa Amerika amakuru Trump yarebye inkubiri y’inteko ishinga amategeko kuri TV amakuru Loni yatangaje ko Ibihugu 9 bya Afurika byatakaje uburenganzira bwo gutora amakuru Prezida w’u Burundi ati: "Nimusabe Imana ibafashe gutsinda Covid-19" NDANGIRA Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu Inkuru zamamaza Abahuguriwe muri CDV mu micungire y’Imisoro na Gasutamo baramwenyura amakuru Itangazo ry’akazi amakuru S.E.A.L SUPPORT “MADE IN RWANDA”CAMPAIGN Inkuru zamamaza Hill Top Hotel yaguteguriye Poromosiyo utabona ahandi mu Gikombe cya Afurika