Leta ya Tunisia yashyizeho Guma mu rugo y’iminsi ine

Leta ya Tunisia yatangaje ko abatuye iki gihugu bagiye kujya muri Guma mu rugo y’iminsi ine, aho nta muntu wemerewe gusohoka cyeretse agiye gushaka serivisi z’ingenzi nko guhaha no kwivuza.

Iyi gahunda ya Guma mu rugo iratangira kuri uyu wa Kane ndetse n’amashuri yose arafungwa kugeza ku wa 24 Mutarama. Ni icyemezo Leta y’iki gihugu ifashe nyuma yo kubona ko ubwandu bwa Covid-19 bugenda burushaho kwiyongera.

Kuva muri Nzeri Tunisia ihanganye n’ihurizo ryo gushaka uko umubare w’abandura Covid-19 wagabanyuka kuko abamaze kuyandura bose barenga ibihumbi 160 mu gihe abo yahitanye nabo basaga 5000.

Hashize igihe Leta y’iki gihugu yaranze gushyiraho Guma mu rugo kubera kwanga ingaruka yateza ku bukungu ariko Minisitiri w’Ubuzima, Faouzi Mehdi yabwiye itangazamakuru ko nta yandi mahitamo basigaranye kuko nibura ku munsi handura ababarirwa muri 300.

Irebere video utasanga ahandi





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo