Leta ya Georgia yasubiyemo ibarura ry’amajwi n’ubundi Biden yanikira Trump

Ubuyobozi bushinzwe amatora muri Leta ya Georgia bwemeje bidasubirwaho ko Joe Biden ari we watsinze amatora ya Perezida nyuma yo kongera kubarura amajwi.

Iyi tsinzi itangajwe nyuma y’iminsi itandatu yo kongera kubara amajwi agera kuri miliyoni eshanu y’abatoye, nyuma y’uko Perezida Donald Trump avuze ko habayemo uburiganya bugamije kumwiba amajwi.

Abanyametegeko ba Trump bari gukoresha uburyo bwose bw’amategeko bwatuma amajwi asubirwamo cyangwa agateshwa agaciro muri Leta zikomeye Biden yatsinzemo, aho bemeza ko bafite ibimenyetso simusiga by’uko Trump yibwe anajwi.

Ubu Joe Biden afite amajwi 306 y’abahagarariye abatoye, mu gihe Trump afite 232. Kubera ko Biden yarengeje amawji 270 asabwa, niwe ugomba kuyobora igihugu mu myaka ine iri imbere.

Biden yatsinze muri Georgie ari imbere ya Trump ho amajwi 12 284, nk’uko byatangajwe n’umunyamabanga w’iyo Leta, Brad Raffensperger kuri uyu wa Kane.


Leta ya Georgia yemeje bidasubirwaho ko Joe Biden ari we watsinze amatora ya Perezida nyuma yo kongera kubarura amajwi.

Menya umwanzuro w’urukiko ku rubanza rw’umuyobozi w’UMUBAVU ku bujurire bw’ubushinjacyaha bwari bwajuririye ifungurwa ry’agateganyo rye:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo