Leta y’u Rwanda yishimiye ko iperereza ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana ryahagaritswe burundu

Binyuze muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Leta y’u Rwanda yatangaje ko yishimiye ihagarikwa burundu ry’iperereza ku ihanurwa ry’indege y’uwari Perezida w’u Rwanda Habyarimana Juvenal.

Ni nyuma yuko abacamanza Jean Marc Herbaut na Nathalie Poux bahagaritse burundu ibijyanye n’iperereza ku ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyarimana ryo ku wa 6 Mata 1994, nyuma yo gushakisha ibimenyetso bikabura.

Ni itangazo Guverinoma y’u Rwanda yanyujije ku rubuga rwa Twitter ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 24 Ukuboza 2018.

Iri perereza ku ihanurwa ry’indege ya perezida Habyarimana rihagaritswe burundu nyuma y’imyaka isaga 20 hashakiswa ababa baragibizemo uruhari.

Kuva muri 2004 abacamanza b’Abafaransa bagiye bakora uko bashoboye bakagereka ihanurwa ry’indege ya Habyarimana ku buyobozi bw’ingabo zari iza RPA zabohoye igihugu zikanahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, bikaba byaragiye bizana agatotsi mu mubano w’ibihugu byombi.

Aba bacamanza b’Abafaransa kandi bakomeje gushyira mu majwi abayobozi bakuru b’u Rwanda kugeza ubwo muri 2006 abagera ku icyenda batangiye gukurikiranwa .

Gusa raporo n’ubuhamya butandukanye kuri iri perereza ntibyahwemye kunyomoza imvugo n’ibyifuzo by’u Bufaransa byo gusebya ubuyobozi bw’u Rwanda, byerekana ko indege yahanuwe n’intagondwa z’abahutu zitishimiye ko Habyarimana yasinye amasezerano yo gusangira ubutegetsi n’abandi Banyarwanda by’umwihariko FPR-Inkotanyi.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga akaba n’umuvugizi wa Guverinoma Dr Richard Sezibera ari mu bacyeje uyu mwanzuro, aho yagaragaje ko Leta y’u Rwanda yishimiye iki cyemezo kuko ririya perereza riri mu byabangamiraga ubutabera ku bijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Yagize ati “Twishimiye cyane iki cyemezo kije kirangiza igerageza rimaze imyaka 20 ryabangamiye ubutabera ku birebana na Jenoside yakorewe Abatutsi.”

@Umubavu.com

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

Igitekerezo
Sinyihinyuye chris Kuya 26-12-2018

Ubundi iperereza riritonderwa kugirango ukuri kugaragare,gusa ikigaragara cyo ni uko abacamanza b’ubufaransa bashakaga gusubiza igihugu cyacu mu icuraburindi ngo hakomeze habe ah’ibibazo gusa,nyamara ntibazi umugani wacu uvugango Imana yirirwa ahandi igataha iRwanda.muzabibabwire nabo babimenye!