Leta y’u Burundi yirukanye burundu Komisiyo ya Loni

Leta y’u Burundi yasabye Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe uburenganzira bwa muntu muri iki gihugu gufunga imiryango burundu, mu gihe kitarenze amezi abiri.

Iyo Komisiyo yari isanzwe ihagaritswe by’agateganyo kuva mu mwaka wa 2016 nyuma yo gushinjwa na Leta y’u Burundi uruhare muri raporo ya Loni yagaragaje ko muri icyo gihugu hari ihonyorwa rikabije ry’uburenganzira bwa muntu.

Tariki 5 Ukuboza nibwo u Burundi bwandikiye ibaruwa Umuhuzabikorwa wa Loni i Bujumbura, bumusaba kumenyesha abamukuriye i Genève gufunga ibiro y’iyo Komisiyo.

Umwe mu bakozi ba Minisiteri y’ububanyi n’amahanga yatangarije AFP ko iyo Komisiyo n’abakozi bayo, bahawe amezi abiri bakaba bavuye ku butaka bw’u Burundi.
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Burundi, Prosper Ntahorwamiye, yabwiye Jeune Afrique ko nta mpamvu y’uko iyo Komisiyo ikomeza kuba ku butaka bw’icyo gihugu.

Umwe mu bakozi ba Loni yabwiye AFP ko u Burundi busa n’uburi gushyira ku ruhande umuntu wese utumva ibintu nkabwo.

Ni nyuma y’iminsi mike iyo Leta yanze kwitabira inama y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba yagombaga gufata umwanzuro ku biganiro bihuza Abarundi.

Iki gihugu kandi mu Ukwakira 2016 cyivanye mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha, nyuma y’uko rutangije iperereza ku bwicanyi n’ibyaha byibasiye inyokomuntu bivugwa mu Burundi kuva mu 2015.

PNG - 764.5 kb
Aha iyi foto igaragaza Perezida Nkurunziza ubwo yarahiriraga kuyobora u Burundi muri Manda ye ya Gatatu
PNG - 612.3 kb
Uyu ni Michelle Bachelet uyoboye Komisiyo ya ONU ishinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu ku isi
PNG - 790.5 kb
Ibi bibaye nyuma yuko Komisiyo ya LONI ikora iperereza ku Burundi isohoye icyegeranyo kivuga ko uburenganzira bwa Muntu busiribangwa n’ubutegetsi bw’iki gihugu kandi ikavuga ko ibifitiye ibimenyetso n’ingero bifatika

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo