Leta y’u Burundi ntacyo izi k’ugomba gusimbura Nkurunziza witabye Imana

Kugeza ubu mu Burundi hari Perezida watowe hakaba n’ugenwa n’Itegeko Nshinga ko asimbura Perezida mu gihe apfuye cyangwa agize ikindi kibazo gikomeye gituma adashobora gukomeza kuzuza inshingano ze, ubu buri wese aribaza ikitezwe n’Abarundi n’Isi yose nyuma y’urupfu rwa Nkurunziza ari iki.

Nyuma y’umunsi umwe leta y’u Burundi itangaje ko Perezida Pierre Nkurunziza yitabye Imana, kugeza ubu ntawuratangazwa nk’umusimbura we, ni mu gihe mu gihugu hari umukuru w’igihugu watowe urindiriye kurarahira inshingano ze nka Perezida mushya, hakaba n’ugenwa n’Itegeko Nshinga ko asimbura Perezida wa Repubulika iyo apfuye.

Nta kindi gihe mu mateka y’u Burundi byigeze bibaho ko umukuru w’igihugu atabaruka hari kandi uwatowe utegereje gusa kurahirira inshingano ze akamusimbura.

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ni we uhabwa by’agateganyo inshingano zo kuba ayoboye igihugu iyo uwari Perezida apfuye, ibi biteganywa n’ingingo ya 121 y’Itegeko Nshinga.

Mu butegetsi bw’ibihugu, za leta nyinshi zihutira gusimbuza umukuru w’igihugu iyo habaye impamvu nk’urupfu kugira ngo ntihabeho icyuho ku mwanya w’umukuru w’igihugu.

Umuvugizi wa Leta y’u Burundi, Prosper Ntahorwamiye abajijwe niba umukuru w’Inteko Ishinga Amategeko, Pascal Nyabenda yashikirijwe inshingano cyangwa niba hari igihe giteganijwe ko ahabwa izo nshingano, yasubije mu nyandiko ko "nta byo azi".

Perezida w’u Burundi, Petero Nkurunziza yaryamiye ukuboko kw’abagabo mu gihe mu kwezi kwa munani yari guhererekanya ubutegetsi na Evariste Ndayishimiye watsinze amatora ndetse wamaze no kwemezwa burundu n’Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga nkuko biteganywa n’amategeko yo mu Burundi.

Ibyitezwe ni uko hashyirwaho umukuru w’igihugu w’agateganyo akaba ari we uzashyikiriza ubutegetsi uwatowe. Gusa kugeza ubu ntawuzi neza niba ibi bidashobora guhinduka.

Ubutegetsi mu Burundi ntacyo buratangaza k’ugomba gusimbura Pierre Nkurunziza, gusa uwo amategeko ateganya ubu ni Pascal Nyabenda, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Burundi.

Pascal Nyabenda ni nde?

Depite Pascal Nyabenda ayoboye Inteko Ishinga Amategeko kuva mu mwaka wa 2015, nyuma y’amatora yabayemo ibibazo bikomeye byatumye igihugu cyinjira mu ngorane za Politike, n’ubu ibikomere bitaravurwa.

Yavukiye ku musozi Gahongore wa komine Bubanza, intara ya Bubanza mu 1966. Amashuri abanza n’ayisumbuye yayize mu murwa mukuru wa Bubanza, akomereza amasomo ye muri Kaminuza y’igihugu.

Mu buzima bwe bwa Politike, ubwo u Burundi bwinjiraga muri Politiki ishingiye ku mashyaka menshi, Nyabenda yinjiye mu ishyaka PP (Parti du Peuple) mu 1992 ryakoranye n’irya Sahwanya-Frodebu ryatsinze amatora yo mu 1993.

Uwo mwaka yagenwe kuba umuyobozi muri Komine Mpanda atanzwe n’ishyaka PP.

Iyicwa rya Perezida Melchior Ndadaye ku wa 21/10/1993, ryatumye igihugu cyinjira mu ntambara hagati y’Abarundi, bituma Pascal Nyabenda ahita ahungira i Nairobi muri Kenya aho yamaze igihe kitari gito mbere yuko asubira mu gihugu.


Itegeko Nshinga rivuga ko Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Pascal Nyabenda ari we uhabwa inshingano by’agateganyo mu gihe nk’iki

Pascal Nyabenda yinjiye mu ishyaka CNDD-FDD ari naho yaboneye inshingano zo kuba umuyobozi w’Intara ya Bubanza mu 2006.

Mu mwaka wa 2010, Nyabenda yatowe kuba umudepite w’ishyaka CNDD-FDD, aho yabaye umukuru w’abadepite bakomoka muri CNDD-FDD, anayobora urwego rw’Inteko rushinzwe ubutabera n’uburenganzira bwa muntu.

Mu mwaka wa 2012 nibwo yatowe ngo ayobore ishyaka CNDD-FDD, inshingano yarangije mu 2016, ubwo imiyoborere yaryo yavugururwaga maze agasimburwa na Evariste Ndayishimiye (ubu watsinze amatora ya Perezida), nk’umunyamabanga mukuru w’iri shyaka.

Mu mwaka wa 2015, nyuma y’amatora yasize ibibazo bya Politike, Nyabenda yatorewe kuba Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Burundi, inshingano agifite kugeza magingo aya.


Umuvugizi wa Leta y’u Burundi, Ntahorwamiye Prosper ngo ibyo gusimbuza Nkurunziza ntabyo azi


Ahakorera Umuryango w’Ibihugu bya Afrika y’Uburasirazuba, EAC amabendera yarururukijwe kugeza hagati mu kwifatanya n’u Burundi mu bihe by’akababaro

Reba iyi Video ikubiyemo byinshi bijyanye n’uburyo mu Burundi hari urujijo k’ugomba gusimbura Nyakwigendera Nkurunziza:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Luc Kuya 11-06-2020

Bjr il n.ya pas de loi en afrique tout peut s.arranger . Si c.est la loi pourquoi chauffer les tetes !? Pourquoi ce vide a la tete d.un pays !! Vous voyez l.afrique c.est ca il ya tjrs des idees derieres les cranes de certains gens qui se croient necessaires