Leta y’u Burundi irashinja u Rwanda kwiba ingoma ndundi

Minisiteri y’Umuco n’Imikino mu Burundi ivuga ko hari itsinda ry’abantu bashatse kwiba no kwiyitirira umurishyo w’ingoma z’u Burundi mu irushanwa rya ’East African’s Got Talents’.

Uwahoze ari Minisitiri muri iyi Ministeri we avuga ko iryo tsinda ryagaragaye mu marushanwa nta kidasanzwe ryakoze, ko ibi ari abategetsi babigize ikibazo kubera Politiki.

Kuva mu 2014, ingoma z’u Burundi zanditse mu irage ndangamuco rya UNESCO nk’umwihariko w’iki gihugu.

Muri z’icyumweru cyashize, itorero ryitwa Himbaza Club ryagaragaye mu irushanwa ’East African’s Got Talents’ rivuza ingoma mu buryo bwa Kirundi nk’uko babisobanuye mu irushanwa.

Umuyobozi w’iri torero yabwiye BBC ko itsinda ryabo rivuza ingoma ndundi kuko ryiganjemo Abarundi b’impunzi baba mu Rwanda na bamwe mu Banyarwanda basanze bazi kuvuza ingoma.

Ejo kuwa Kabiri, Minisitiri Pelate Niyonkuru w’imico n’inkino mu Burundi yasohoye itangazo rivuga ko banegura uruzinduko rw’itsinda ry’abantu bashatse kwiba no kwiyitirira umurisho w’ingoma z’u Burundi.

Mu itangazo basohoye risinyweho na Madamu Niyonkuru, rivuga ko ririya tsinda ryabanje kwambura akarango n’amateka [izo ngoma], haba mu myambaro cyangwa mu byerekana nyirina inkomoko y’izi ngoma.

Muri iri tangazo bavuga ko iryo tsinda ryoherejwe na Leta y’u Rwanda muri ariya marushanwa.

Rivuga kandi ko ingoma z’u Burundi ari umutungo Gakondo udatizwa cyangwa ngo ugurishwe kandi nta wemerewe kuwiyitirira cyangwa kuwukoresha bidahuye n’imico n’imigenzo y’Abarundi.

Ni ikibazo cya Politike?

Muri iryo tangazo, Madamu agira ati "Icyo gihugu cy’u Rwanda hari byinshi tudahurizaho mu migenderanire none ubu kigeze aho gushaka kwiyitirira ingoma z’u Burundi".

Alphonse Rugambarara, yabaye Minisitiri ushinzwe umuco n’imikino mu Burundi avuga ko mu bihugu byose birimo Abarundi benshi hari amatorero y’abavuza ingoma bisanzuye.

Bwana Rugambarara avuga ko icya ngombwa cyane atari ukureba aho baturutse ahubwo igikwiye kurebwa ari umurishyo, uko batondetse ingomba…

Ati "None ko ari impunzi mushaka ko impunzi zibagirwa imico Gakondo yazo? Ahubwo Leta yari kunezerwa kubona ko Abarundi aho bari hose bakomeza gushyira imbere imico y’igihugu cyabo".

Arakomeza ati "Nibaza ko ari ibintu bya Politiki, kuko iyo biba byakozwe n’abandi atari [abavuye] mu Rwanda ntibari kubivuga cyane".

Ingoma z’u Burundi zigomba kuvuzwa na nde?

Itegeko ryo mu 2017 rigenga ikoreshwa ry’ingoma z’u Burundi rivuga ko amatorero avuza izi ngoma agomba kwandikwa no kubiherwa uruhushya na Ambasade y’u Burundi kandi akamenyesha Leta igihe n’aho agiye kuvugiriza ingoma.

Iri tegeko kandi ribuza umuntu wese w’igitsina gore kuvuza ingoma.


Ingoma ndundi kenshi ziherekezwa n’amabara yihariye agize ibendera ry’u Burundi, kandi ingoma ijya imbere bita inkiranya iba ishushanyijehi ibendera ry’u Burundi

Iri tegeko ntirisobanura ibijyanye n’imyambaro n’uburyo bwo kuvuza umurishyo w’ingoma ndundi.

Itorero ridakurikijwe ibisabwa n’iri tegeko ricibwa amadorali 2000 ya Amerika nk’uko ingingo ya 20 y’iri tegeko ibivuga.

Bwana Rugambarara we avuga ko iby’iri tegeko nta na hamwe arumva rikurikizwa mu matorero menshi y’ingoma z’Abarundi aba mu mahanga.

Agira ati "Ese amatorero ari mu Bubiligi, ari muri Canada…aho hose bagiye kuyabuza kuzivuza kuko ari Leta itanga impushya?".

BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko yagerageje kuvugana na Minisitiri ushinzwe imico n’imikino mu Burundi ariko ntibiyikundire.

Uhagarariye Itorero Himbaza yavuze ko kuko bakiri mu irushanwa atifuza gusubiza ku bivugwa n’abategetsi mu Burundi.

Mu itangazo ryayo, Minisiteri y’Umuco n’Imikino mu Burundi ivuga ko igiye gukurikiranira hafi iki kibazo ivuga ko ari icyo kwiba no gusenya imico y’u Burundi.


Itsinda Himbaza ryaturutse mu Rwanda rivuza ingoma ndundi mu irushanwa





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo