Leta igiye gusuzuma byimbitse ingaruka z’irekurwa ry’abo kwa Rwigara

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, yavuze ko Leta y’u Rwanda iri bwubahirize icyemezo cy’urukiko ku rubanza rwa Diane Rwigara na Adeline Rwigara, ariko ashimangira ko igiye gusuzuma byimbitse ingaruka z’iki cyemezo.

Ubu butumwa bushyizwe ahagaragara nyuma y’uko kuri uyu wa Kane tariki 6 Ukuboza 2018, Urukiko rukuru rwagize abere Diane Rwigara na nyina Mukangemanyi Adeline.

Diane Rwigara yaregwaga gukora no gukoresha impapuro mpimbano ubwo yashakaga ibyangombwa byo kwiyamamariza kuyobora u Rwanda mu matora yabaye mu 2017, aregwa kugambirira guteza imvururu hashingiwe ku mvugo yakoresheje aganira n’abanyamakuru.

Nyina Mukangemanyi we yarezwe kugambirira guteza imvururu, ivangura no gukurura amacakubiri, hashingiwe ku biganiro by’amajwi yagiye yohererezanya n’abantu batandukanye kuri WhatApp.

Bombi bari basabiwe n’Ubushinjacyaha gufungwa imyaka 22, ariko kuri uyu wa Kane umucamanza yanzura ko urukiko rwasanze ibimenyetso by’Ubushinjacyaha bidahagije mu kugaragaza ko ibyaha abaregwa bakurikiranyweho koko babikoze.

Mu itangazo Minisitiri Busingye yashyize ahagaragara nyuma y’icyemezo cy’urukiko, yagize ati “Leta irubahiriza icyemezo cy’urukiko ku rubanza rwa Diane Rwigara na Adeline Rwigara kandi iraza gusuzuma byimbitse ingaruka z’iki cyemezo. Twamaganye abantu batandukanye bakomeza gutambamira ubutabera mu byo bandika cyangwa bavuga.”

PNG - 114.4 kb
Ibyatangajwe kuri Twitter y’Ubushinjacyaha Bukuru nyuma y’icyemezo cy’Urukiko Rukuru cyo kugira Diane Rwigara na Nyina abere ku byaha byose baregwaga


“Tuzakomeza guteza imbere no kubungabunga amategeko yacu, harimo ajyanye n’imigendekere y’amatora, umudendezo w’igihugu cyacu kandi twimakaza kubaha ibyemezo by’ubutabera."

Mbere y’uko icyemezo gifatwa kuri uru rubanza, hari abantu cyane cyane abanyamahanga barimo abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bagiye bagaragaza ko Diane na Adeline Rwigara barekurwa, mu gihe urukiko rwari rugisuzuma ibimenyetso byatanzwe n’Ubushinjacyaha hamwe n’ubwiregure bwabo.

Ni ibintu ariko u Rwanda rwagiye rwamagana, ruvuga ko ubwigenge bw’ubutabera bwarwo butagomba kubangamirwa.

Nyuma y’isomwa ry’uru rubanza, Ubushinjacyaha nabwo bwatangaje ko “nk’uko bisanzwe bwubaha ibyemezo by’inkiko.”

Mu butumwa bwanyujije kuri Twitter, bwakomeje bugira buti “Turaza gusoma neza dusesengure icyemezo cy’Urukiko mu rubanza rw’ubushinjacyaha bwarezemo Diane Rwigara na bagenzi be, duhitemo icyo gukora hakurikijwe ibyo amategeko ateganya.”

Diane Rwigara, murumuna we Anne n’umubyeyi wabo Mukangemanyi Rwigara batawe muri yombi ku wa 23 Nzeri 2017. Ku wa 23 Ukwakira 2017 Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwategetse ko Anne afungurwa, ntiyakomeza gukurikiranwa.

Ku wa 5 Ukwakira 2018 Urukiko Rukuru rwemeje ko abandi nabo barekurwa by’agateganyo, bakomeza kuburana bari hanze.

PNG - 453.5 kb
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, yavuze ko Leta y’u Rwanda irubahiriza icyemezo cy’urukiko ku rubanza rwa Diane Rwigara na Adeline Rwigara, ariko ashimangira ko igiye gusuzuma byimbitse ingaruka z’iki cyemezo

Source: Igihe





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo