Leta ifitiye abaturage imyenda y’ingurane ku mitungo yabo irimo n’iyo mu 2012

Umuryango urwanya Ruswa n’Akarengane (Transparency International Rwanda) wagaragaje ko leta igifitiye imyenda abaturage ijyanye n’ingurane ku mitungo yabo irimo n’iyo mu 2012, ibintu ivuga ko binyuranye n’itegeko rirengera abimurwa mu byabo hagamijwe inyungu rusange.

Umuhuzabikorwa wa Transparency International mu Ntara y’Uburengerazuba n’iy’Amajyaruguru, Mukarukundo Odette, yavuze ko nubwo itegeko rigena ibijyanye n’ingurane risobanutse hakigaragara ikibazo cy’abaturage batinda kuzihabwa ku mitungo yabo.

Yatanze urugero rw’abaturage bo mu Turere twa Burera na Gicumbi bakishyuza ingurane zo mu 2012 ariko hari n’abandi hirya no hino mu gihugu bakunze kumvikana bavuga ko birutse ku ngurane y’imitungo yabo bagaheba.

Ati “Ikibabaje si ko bimeze ubu. Urugero, hari uduce two muri Burera na Gicumbi ahanyujijwe umuriro w’amashanyarazi mu 2012. Abo baturage kugeza n’uyu munsi baracyakurikirana ngo bishyurwe, bagiye basezeranywa ko bazashyirwa mu ngengo y’imari y’umwaka utaha none imyaka umunani irashize.”

Asubiza kuri iki kibazo Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dusengiyumva Samuel, yabwiye The NewTimes ko ikibazo cy’abaturage batinda guhabwa ingurane gihari ariko giterwa n’impamvu zitandukanye.

Yavuze ko hari imishinga yo kwimura abantu yagiye itangira itubahirije inzira ziteganywa n’amategeko, ikaba intandaro y’imanza z’ingurane zikiri mu nkiko no mu biro by’umuvunyi mukuru.

Dusengiyumva yakomeje avuga ko hashyizweho ingamba zigamije gukemura iki kibazo cy’abaturage batinda guhabwa ingurane.

Ati “Haracyari kandi imbogamizi iyo bije ku gutegura ingengo z’imari. Itegeko rirasobanutse, rivuga ko nta murimo n’umwe ugomba gutangira gukorerwa ku butaka bw’umuntu, mbere y’uko yishyurwa amafaranga yose. Buri wese wakoze ikinyuranyije n’itegeko yakoze ikosa kuri ubu, twashyizeho ingamba zigamije gukemura ibyo.”

Zimwe ngo mu mpamvu zituma kugeza n’ubu hakiri abaturage leta ibereyemo ibirarane harimo kuba hari abagiye bimurwa ariko ntibabashe kugaragaza ibyangombwa byerekana ko ubutaka ari ubwabo, abandi ngo ntibagiye bahabwa ingurane kubera ko ubutaka bwabo bwari buri mu makimbirane y’imiryango.

Dusengiyumva avuga ko Leta yagiye ikora byinshi mu kwishyura ibi birarane, cyane cyane ibyari bifitwe n’inzego z’ibanze dore ko muri Mata byabarirwaga muri miliyari 2.7 Frw, ubu hakaba hasigayemo ibigera kuri miliyoni 200 Frw.

Ati “Kugeza muri Mata, twari dufite dosiye 5532 zifite agaciro ka miliyari 2.7 Frw nk’umwenda wari ufitwe n’uturere 27. Muri izi twamaze gukemura dosiye 4958. Dusigaranye ibirarane bifite agaciro ka miliyoni 200 Frw duteganya kwishyura mbere y’uko uyu mwaka urangira biramutse bikunze.”

Raporo yakozwe muri Gashyantare 2020 igakomatanyiriza hamwe ibibazo by’ingurane leta itararangiza kwishyura igaragaza ko iki gihe Leta y’u Rwanda yari ibereyemo abaturage miliyari 33 Frw z’ingurane ku mitungo yabo.

Muri aya mafaranga agera kuri miliyari 31 Frw (angana na 97% by’uyu mwenda wose) ni ayagombaga kwishyurwa n’inzego nkuru z’igihugu mu gihe agera kuri miliyari 2.7 Frw ( 3%) yo yagombaga kwishyurwa n’inzego z’ibanze.

Muri izi nzego za Leta, Akarere ka Nyarugenge kagombaga kwishyura agera kuri miliyari 3.8 Frw, Kicukiro ikishyura miliyari 1.1 Frw.

Mu tundi turere twari dufite imyenda tugomba kwishyura harimo Muhanga ifite miliyoni 407 Frw, Gicumbi (miliyoni 760 Frw), Gasabo (miliyoni 555 Frw), Burera (miliyoni 293 Frw), Gakenke (miliyoni 228 Frw), Ngororero (miliyoni 190 Frw) na Nyanza yagombaga kwishyura miliyoni 157 Frw.

Itegeko ryo kwimura abantu ku bw’inyungu rusange mu Rwanda rivuga ko abantu bimurwa bahawe inyungu ikwiriye kandi yumvikanyweho n’impande zombi, nyuma yo gukorerwa igenagaciro ry’umutungo w’abimurwa.

Iri tegeko rivuga ko ’umuntu wisubiyeho akareka igikorwa cyo kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange cyangwa warengeje igihe cyo kwishyura indishyi ikwiye yishyura indishyi ya 5% y’ubukerererwe bwo kwishyura indishyi ikwiye’.

Muri Kanama uyu mwaka , Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu (National Commission for Human Rights, NCHR) na yo yamuritse ibyavuye mu bushakashatsi yakoze ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu ku bikorwa byo kwimura abantu kubera inyungu rusange, ubu bushakashatsi bwasanze ko 47,2% by’abaturage bimurwa kubera inyungu rusange bahabwa ingurane ikwiye mu gihe gikwiye,16,4% ntibayibone mu gihe gikwiye mu gihe naho 29,4% bo bakimurwa nta kintu bahawe.

Ku bw’ibyo, iyi Komisiyo yasanze kutubahiriza uburenganzira bwo guhabwa indishyi kandi mu gihe gikwiye bigira ingaruka ku mibereho myiza y’abaturage kuko baba barakuwe mu mitungo yabo.

Komisiyo igasanga abimura abaturage ku bw’inyungu rusange bakwiye kubahiriza amategeko abigenga ndetse bakanishyura ibirarane by’indishyi babereyemo abaturage bimuwe ariko ntibahabwe indishyi.

URUBANZA RW’UMUYOBOZI W’UMUBAVU RWABURANISHIJWE ADAHARI KANDI NTA SAHA YAHAWE AZABURANIRAHO, MENYA IGIHE UMWANZURO UZASOMWA MURI IYI VIDEO:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo