Leta ibereyemo abaturage umwenda wa Miliyari 2.4 Frw

Leta y’u Rwanda ibereyemo abaturage ideni risaga Miliyari 2.4Frw rimaze imyaka 5, nk’amafanga ahanini agizwe’ingurane y’ahakozwe ibikorwa by’inyungu rusange.

Ubwo Inteko ishinga amategeko imitwe yombi yagezwagaho Raporo y’ibikorwa by’Urwego rw’Imiyoborere (RGB) ya 2017-2018, hagaragajwe ko imyenda abaturage baberewemo na leta ituma batishimira serivisi bahabwa.

Hagaragajwe kandi ko ibigo bimwe bya Leta bitinda kwishyura ba rwiyemezamirimo baba barahawe amasoko atandukanye, nabyo bikagira ingaruka ku baturage.

Umuyobozi w’agateganyo wa RGB, Dr. Usta Kaitesi yagaragaje ko iki kibazo gikomeye.

Ati “Ikibazo cy’ingutu cyagaragaye mu kwezi kw’imiyoborere ni ibirarane leta yagiyemo abaturage biturutse ku kwimurwa kubw’inyungu rusange, mu myaka itanu ishize bingana na 2.455.485.535 Frw.”

“Ibigo bya Leta bikererwa ku buryo bukabije kwishyura ba rwiyemezamirimo baba babahaye serivisi nabyo bikwiye gukeburwa. Ibigo bya Leta n’iby’abikorera bifitiye abaturage ibirarane bingana na miliyari 2.3 z’amafaranga y’u Rwanda.”
Ikoranabuhanga mu mitangire ya serivisi riri hasi.

Kaitesi yakomeje avuga ko ikoranabuhanga mu mitangire ya serivisi riri hasi ku gipimo cya 44.11% mu gihe muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi izageza muri 2024 iki gipimo kigomba kuba 100%.

Hari kandi ibigo bitubahiriza ibikubiye mu nyandiko zigaragaza serivisi bitanga byagaragaye ko mu bigo bya leta 41 byagenzuwe, naho 29% bifite amanota ari munsi ya 60% mu birebana no kubahiriza ibikubiye mu nyandiko zigaragaza serivisi bitanga.

Depite Musa Fazil Halimana, yabajije RGB niba ijya ifatira ibihano inzego zidashyira mu bikorwa inshingano zazo, abaza impamvu niba hari ababa barahanwe bidashyirwa muri raporo.

Dr Kaitesi yasubije ko mbere yo gutanga ibihano bandikira inzego bireba, bakazibaza aho zigeze zishyira mu bikorwa ibyo zasabwe.

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo