Laurent Gbagbo wayoboye Côte d’Ivoire yagizwe umwere nyuma y’imyaka 7 mu gihome

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) rwanzuye ko Laurent Gbagbo wahoze ayobora Côte d’Ivoire arekurwa kubera ko ubushinjacyaha bwananiwe gutanga ibimenyetso bihagije bimushinja.

Gbagbo yari amaze imyaka irindwi muri gereza z’urwo rukiko mu Buholandi ku byaha byibasiye inyokomuntu.

Abacamanza kuri uyu wa Kabiri batangaje ko ubushinjacyaha butabashije gutanga ibimenyetso bihagije ku bibazo bwabajijwe, bityo rutegeka ko arekurwa.

Icyakora, Aljazeera yatangaje ko urukiko rwavuze ko uwo mwanzuro ushobora guteshwa agaciro n’urukiko rw’ubujurire.

Gbagbo ashinjwa uruhare mu rupfu rw’abasaga 3000 baguye mu mvururu zakurikiye amatora yo mu 2010. Yarangiye ibyayavuyemo bigaragaje ko Gbagbo yatsinzwe na Alassane Ouattara uyoboye igihugu kuri ubu.

Gbagbo w’imyaka 73 yanze kwemera ibyavuye muri ayo matora kugeza ubwo habaye imyigaragambyo yanamukuye ku butegetsi nabi.

ICC yategetse kandi irekurwa Charles Ble Goude wahoze ayoboye urubyiruko rw’ishyaka Front Populaire Ivoirien rya Gbagbo.

Bombi bashinjwaga ibyaha by’ubwicanyi, gufata ku ngufu, gukora iyicarubozo n’ibindi bikorwa bya kinyamaswa byakozwe n’ingabo zari zishyigikiye Gbagbo.

Uyu mugabo asanze umugore we Simone Gbagbo warekuwe muri Kanama umwaka ushize n’urukiko rwo muri Côte d’Ivoire amaze imyaka irindwi afunzwe. Yarekuwe ku mbabazi za Perezida Ouattara.

Nubwo Gbagbo yarekuwe, abantu bagera kuri 200 kuri uyu wa Mbere bateraniye mu Mujyi wa Abidjan basaba ko akomeza gufungwa.

Bavuga ko nta butabera abagizweho ingaruka n’ibikorwa bye bizeye naramuka afunguwe.

PNG - 583.2 kb
Laurent Gbagbo wari umaze imyaka irindwi muri Gereza yagizwe umwere na ICC

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo