Kwizera Pierrot ategerejwe muri Rayon Sports yanditsemo amateka

Ibiganiro bya nyuma bigeze kure hagati y’umukinnyi mpuzamahanga w’umurundi, Kwizera Pierrot [Mansare] n’ikipe ya Rayon Sports yandikiyemo amateka ngo abe yayigarukamo.

Kwizera Pierrot yatandukanye na Rayon Sports umwaka ushize yerekeza muri Oman, ntibyaje kumugendekera aho ntagihindutse ashobora kugaruka mu ikipe yandikiyemo amateka.

Mu minsi ishize byavuzwe ko uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati ashobora kwerekeza muri Bugesera FC, si ibyo gusa kuko izindi nkuru zamujyanaga muri Musanze FC aho ngo baje gupfa amafaranga yashakaga kumuhemba.

Kwizera Pierrot akaba yarahise atangira ibiganiro na Rayon Sports bimaze icyumweru kirenga aho bashaka ko yaza akabafasha mu kibuga hagati.

Nyuma y’uko ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye ifoto ya Pierrot ari kumwe na bamwe mu bayobozi ba Rayon Sports barimo Martin na Muhirwa Prosper, benshi baketse ko byarangiye yamaze gusinya.

Mu kiganiro gito umuvugizi wa Rayon Sports yahaye ikinyamakuru Isimbi, yavuze ko atarasinya ariko ibiganiro bikomeje ndetse bigeze kure.

Kwizera Pierrot yinjiye muri Rayon Sports muri 2015 atandukana nayo muri Kanama 2018 ubwo yari yerekeje mu ikipe ya Alruba Sports Club yo muri Oman.


Ashobora kugaruka muri Rayon Sports yandikiyemo amateka


Kwizera Pierrot ari kumwe na bamwe mu bayobozi ba Rayon Sports





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo