Kwita izina: Ingagi yahawe izina ry’uwahoze ari Perezida wa Nigeria

Igikorwa cyo Kwita Izina abana 23 b’ingagi cyabaye ku nshuro ya 14, mu bashyitsi batumiwe harimo na Olusegun Obasanjo wabaye Perezida wa Nigeria wise izina rye rimwe umwana w’Ingagi, yise ‘Aremu’. Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard yavuze ko kwita izina ingagi bigamije kuzibungabunga no guteza imbere ubukerarugendo.

Dr Olusegun Mathew Okikiola Aremu Obasanjo wabaye Perezida wa Nigeria (1999-2007) yise umwana w’ingagi rimwe mu mazina ye rya Aremu (‘Àrẹ̀mú’).

Yagize ati “Ingagi ni inyamaswa zihariye ku Isi. Nkunda cyane Ingagi. Izina Aremu mu rurimi rwacu risobanura umuntu ufitiye umuryango akamaro.”

Mu bandi bise izina ingagi barimo igihangange Laureano Bisan Etamé-Mayer bita “Lauren” akaba yarakinnye mu ikipe ya Arsenal ndetse yaje muri iki gikorwa kubera ko hari amasezerano iyo kipe abereye Ambasaderi hari amasezerano yitwa ‘VisitRwanda’ yo kwamamaza yagiranye n’u Rwanda, yise ingagi izina rya ‘Equipe’ bivuga Ikipe.

Uwitwa Michael Obrien Onyeka, ingagi yahawe kwita izina, yayise UMUSEKE ahanini ngo bitewe n’ubuyobozi bufite ikerekezo abona mu Rwanda.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Iterambere (RDB), Mme Clare Akamanzi yavuze ko Ubukerarugendo mu gihugu bwifashe neza cyane, bukomeza gutanga akazi no guhindura imibereho y’Abanyarwanda, kandi hakomezwa kubungabunga Pariki z’igihugu.

Yavuze ko hari inzira eshatu zo kongara umusaruro ukomoka ku bukerarugendo u Rwanda rwihaye, muri zo iya mbere ngo ni ugufatanya n’abikore mu kongera ibikorwa remezo, iya kabiri ni ukumenyekanisha igihugu kugira ngo abantu bakomeze kuza kugisura ari benshi, iya nyuma ngo ni ukongera inozwa rya serivisi zitangwa mu gihugu.

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard yavuze ko Ingagi ku isi hose zisigaye mu Rwanda no mu bihugu bihana na rwo urubibi kuri Pariki y’Ibirunga, ,avuga ko kubungabunga ingagi ari ukubungabunga iterambere.

Yasabye abaturage gufasha Leta kwita kuri Pariki, by’umwihariko iy’Ibirunga aho 10% ry’umusaruro uva mu bukerarugendo ukoreshwa mu bikorwa bihindura imibereho y’abaturage begereye pariki.

Kuva Kwita Izina bitangiye hamaze kwitwa abana b’ingagi 258, nibura Pariki y’Ibirunga yinjiza miliyoni 17$ mu zisaga miliyoni 400$ u Rwanda rwinjiza, intego ngo ni ukuzageza kuri miliyini 600$.

Abise amazina ingagi n’amazina ziswe:

Hong Liang & Xinyu Zhang: Bise ingagi izina rya ‘Urugero’, Laureano Bisan Etamé-Mayer: Yise ingagi izina ‘Ikipe’, Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, Peter Vrooman: Yise umwana w’ingagi izina rya ‘Intarutwa’, Alexa Gray: Yise umwana w’ingagi izina rya ‘Kunesha’, Sheikh Dr. Abdulaziz Ali Bin Rashid Al Nuami: Yise umwana izina rya ‘NaYombi’, Samba Bathily: Yahaye ingagi izina rya ‘Ineza’, Dr. Noeline Raondry Rakotoarisa: Yahaye ingagi izina rya ‘Imbaga’, Michael Wale: Yahaye ingagi izina rya ‘Paradizo’, Thomas Krulis: Yahaye ingagi izina rya ‘Mahirwe’, Judith Kakuze: Yahaye ingagi izina rya ‘Indakemwa’, Dr. Olusegun Obasanjo: Yahaye ingagi izina rya ‘Aremu’, Indi ngagi yiswe ‘Umuryango’, Theo Kgosinkwe & Nhlanhla Nciza: Bahaye ingagi izina rya ‘Akeza’, Michael O’Brien-Onyeka: Yahaye ingagi izina rya ‘UMUSEKE’, Strive Masiyiwa: Yahaye ingagi izina rya ‘Ishusho’, Peter Riedel: Yahaye ingagi izina rya ‘Umusaruro’, Alexandra Virina Scott: Yahaye ingagi izina rya ‘Izahabu’, Rao Hongwei: Yahaye izina ry’Igishinwa risobanuye ’Uburumbuke’, Hugh Fernley-Whittingstall: Yahaye ingagi izina “Amatungo”, Jeannette Uwiragiye: Yahaye ingagi izina “Irebe” na Amadou Gallo Fall: Yahaye ingagi izina ‘Kwiyongera’

Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo