Kweguza Trump: Abamuburanira bati

Abanyamategeko ba Perezida Donald Trump batangiye kumuburanira mu rubanza rwo kumweguza muri Sena ya Amerika, barashinja abademokarate gushaka gukuraho ibyavuye mu matora ya 2016.

Pat Cipollone umujyanama mu Biro bya Perezida wa Amerika ati "Perezida nta kintu na kimwe kibi yakoze"

Kwiregura ku byo Bwana Trump aregwa bizamara iminsi itatu nyuma y’uko kumva uruhande rw’abademokarate rumushinja birangiye ku wa Gatanu.

Bwana Trump araregwa ibyaha bibiri bigendanye n’ikibazo cya Ukraine.

Araregwa gukoresha nabi ububasha bwe no kubangamira imikorere y’Inteko Ashinga Amategeko.

Ashinjwa guhagarika inkunga ya gisirikare ya Ukraine ngo ashyire igitutu kuri Perezida Volodymyr Zelensky kugira yemere gukora iperereza kuri mukeba wa Trump wo mu bademokarate Joe Biden n’umuhungu we Hunter.

Abademokarate kandi barashinja Bwana Trump gusaba Bwana Zelensky kohereza intumwa ze muri White House ngo baganire kuri uyu mugambi.

Araregwa kandi kubangamira imikorere y’Inteko yanga kuyitaba mu rubanza rwo kumweguza no mu iperereza.

Bwana Trump avugwa ko ibyo aregwa byose ari ibinyoma.

Abamuburanira bavuze iki kindi?

Uru rubanza muri Sena ruzagena niba Bwana Trump akurwa ku butegetsi. Gusa bishobora kutagenda gutyo kuko abo mu ishyaka rye ari bo benshi muri sena kandi hakenewe 2/3 ngo bishoboke.

Bwana Cipollone yavuze ko abademokarate "bashaka ko ibyavuye mu matora ya 2016 bivanwaho…bashaka kandi ko kuvana Perezida Trump mu bazahatana mu matora ategerejwe mu mezi icyenda".

Ati "Barabasaba gukora ibintu bifite ingaruka mbi kandi, ingambi cyane rwose ndabibabwiye".

Ibyo Bwana Trump ashinjwa ahanini bishingiye ku biganiro kuri Telephone bya na Bwana Zelenksy mu kwezi kwa Karindwi.

Umunyamategeko wa Trump witwa Mike Purpura nta gihamya cy’icyaha kiri mu byo baganiriye.

Ati "Zelenksy nta gitutu yumvise. Perezida Zelenksy yavuze ko nta gitutu yashyizweho. Abategeka White House babibabwira babizi neza".

Abademokarate babivuzeho iki?

Mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma y’uku kumvwa ko ku wa Gatandatu, Adam Schiff, umudemokarate uyoboye abashinjacyaha muri uru rubanza yavuze ko bitangaje kuba nta batangabuhamya.

Ati "Ikibazo kimwe batavugaho na rimwe ni impamvu badashaka guha abanyamerika urubanza rw’intabera, kuki bashaka ko ruba urubanza rwa mbere mu mateka rwo kweguza Perezida rutarimo umutangabuhamya n’umwe cyangwa ngo hatangwe inyandiko n’imwe.

"Ibyo bisobanuye ibyo ushaka kumenya byose ku ntege nke n’imbaraga by’uru rubanza".

Urubanza ruragana he ruvuye aha?

Iburanisha ryo ku wa Gatandatu ryabaye rigufi mu buryo budasanzwe, amasaha abiri.

Ababuranira Bwana Trump barongera kumvwa none ku wa Mbere saa saba z’amanywa iwabo (saa tatu z’ijoro kw’isaha y’i Burundi n’u Rwanda).

Ubwo abiregura bazaba bamaze kumvwa, abasenateri bazabaza ibibazo mu nyandiko abashinjacyaha n’abunganira uregwa babicishije ku uyoboye uru rubanza John Roberts, umuyobozi w’ubucamanza wa Amerika.

Abasenateri kandi bazajya impaka niba hatumizwa abandi batangabuhame n’iba hari n’ibimenyetso bishya byazanwa mu rubanza.

Irebere na Video utapfa gusanga ahandi hose: Umugore wa Barafinda yariye karungu byose abishyira hanze:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo