Kweguza Perezida Trump: Impapuro zimweguza zigiye gutangwa

Muri iki cyumweru, umuvugizi mu biro bishinzwe kuvugira Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Nancy Pelosi akaba ari we mugore wa mbere wicaye kuri uyu mwanya, ni bwo ageza ku muyobozi mukuru wa Sena, Mitch McConnel ikirego cyo kweguza Perezida Donald Trump ku ntebe y’ubutegetsi bwa Amerika gusa uyu muyobozi wa Sena akaba yaravuze ko azakora hasi no hejuru kugira ngo iyi nkundura idahitana ubutegetsi bwa Trump basanzwe babana mu ishyaka ry’Aba-Repuburikani.

Ibi bidakunze kubaho byabaye kuri Perezida Trump ushinjwa gukoresha nabi ububasha yahawe nka Perezida. Gusa nubwo abarwanashyaka b’Abademocrate bakomeje kugaragaza ko bishimiye iri yeguzwa rya Trump, umuyobozi mukuru muri Sena ya Amerika ari na yo ifata umwanzuro wa nyuma kuri iki kirego, yatangaje ko azafasha Trump.

Mitch McConnel yavuze ko hazumvwa abatangabuhamya mu rubanza rwo kweguza Trump arko ko ibyo byose azabyirengagiza akarengera umurwanashyaka mwene wabo.

Biteganyijwe ko abatangabuhamya bazatanga impamvu zumvikana ku mpande zombi n’ukuvuga; kuba Repubulikani ndetse n’aba Demokrate. Izi mpamvu kandi zigomba kugaragaza inyungu yo kweguza Perezida Trump mu matora ateganyijwe mu Ugushyingo uyu mwaka.

Muri Sena byitezwe ko Donald Trump azadohorerwa hagashyirwa ubucuti bukomeye mu iburanishwa ry’urubanza rwe, bitandukanye n’ibyabaye muri Perezidance ubwo abenshi bemezaga iyeguzwa rye.

Gusa hanagaragaye umubare muke muri Sena w’abinubiye amagambo ya McConnel wasaga n’uca urubanza rutaranaba.

Umuyobozi muri biro bya Perezida akaba n’umurwanashyaka w’umu Demokrate Madamu Nancy Pelosi, yatangaje ko abasenateri nibaramuka birengagije nkana ibyo abatangabuhamya barega Perezida Trump, ko bazabyishyuzwa n’amateka.

Perezida Trump ashinjwa kugira uruhare mu gushyira igitutu kuri Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskiy cyo kubyutsa ikirego ku wahoze yungirije Perezida w’icyo gihugu Joe Biden ugaragara nk’udashigikiye ishyaka rya Trump mu matora y’uyu mwaka.

Ibi byose byavugiwe kuri Telephone hagati y’aba bayobozi bombi tariki ya 25 Nyakanga 2019.

Ku cyumweru gishize ni bwo Perezida Trump yatangaje amagambo agaragaza ko ahabanye n’ibivugwa kuri Sena kuri iki kibazo, maze avuga ko ibi bizaba imbarutso yo guha umwanya abamushyigikiye bakongera kumuhamiriza mu ruhame, ibyo yita ko bizashyira umutemeri kuri Politike ye nziza.

Yakomeje agira ati "Ibi bizaha aba Demokrate ukuri nubwo batakwiteze. Ibi bizatuma na bo ubwabo bifuza ko Sena yakuraho ibihano banteganyaho”

Pelosi uri ku mwanya wa Kabiri ukomeye mu biro bya Perezida wa Amerika, ku ruhande rwe akomeje umurava mu kweguza Trump kurusha uko yabikoraga mbere.


Nancy Pelosi we yifuza ko Perezida Trump yakweguzwa ku butegetsi

Gusa nyuma yo kweguza Trump nk’abagize Inteko Nshingamategeko umutwe w’Abadeite mu Ukuboza kwa 2019, habayeho gutinda gutanga impapuro zeguza Trump, muri Sena ari naho hatangirwa umanzuro wa nyuma.

Uyu mugore avuga ko impamvu yabitindije kwari ukugira ngo Inteko ya Sena ibone umwanya uhagije wo kumva ikibazo bityo bazaburanishe urubanza rurimo ubutabera.

Twabibutsa ko amashyaka abiri ahora ahanganye muri Amrika ari yo Aba Demokrate (niho Obama abarizwa) ndetse n’Aba Repubulikani (Trump abarizwamo), ni yo akunze gusimburana ku butegetsi. Itegeko rivuga ko mu gihe Abadepite beguje Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bageza impapuro zirimo impamvu zumvikana zatumye bamweguza, hakabaho urubanza rwo kumva abatangabuhamya.

Iyo muri Sena havuye umubare mwinshi w’abatora iyeguzwa rya Perezida, ahita avanwa mu biro nta nteguza. Iyo na bwo umubare munini utoye ko agumaho, arakomeza akaba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Irebere na Video utapfa gusanga ahandi: Birababaje cyane! Uyu mukecuru yibera ahasa nko hanze, n’iyo imvura iguye imushiriraho, abayobozi baho ngo yarabibabwiye ntibagira icyo bamufasha:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo