Kwegereza ubuyobozi abaturage byabagejeje kuri byinshi-Minisitiri Shyaka

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Prof Shyaka Anastase agaragaza ko Urugendo rwo kwegereza abaturage ubuyobozi n’ubushobozi rumaze imyaka isaga 19 rwatumye urwanda rugera kuri byinshi biganisha ku iterambere ry’umuturage n’igihugu muri rusange.

Ni urugendo ariko ngo rwagiye ruhura n’ibibazo birimo na bamwe mu batanga izi serivisi zikenerwa n’abaturage nyamara batabifitiye ubumenyi buhagije nkuko bisabwa.

Mu 2001 nibwo leta y’urwanda yatangije gahunda yo kwegereza ubuyobozi abaturage ibyatangiranye n’amavugurura y’inzego z’ibanze mu butegetsi zo n’amazina byariho icyo gihe birahinduka ibyari amaperefegitura na komini bisimburwa uturere n’intara ndetse zongererwa ubushobozi mu by’ingengo y’imari ngo umuturage abashe guhabwa serivisi akeneye ku buyobozi bumwegereye.

Ni urugendo ku bwa minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Prof Shyaka Anastase ngo rwabayemo ibyiza byinshi byanatumye urwanda rugera ku iterambere rihereye ku muturage.

Ku rundi ruhande ariko abo mu nzego z’ibanze bakorana n’abaturage umunsi ku wundi banashyira mu bikorwa iyi gahunda imyaka 19 irashize, mu bitaragenze neza muri uru gendo ngo harimo n’abari muri izo nzego bashobora kuba basabwa gukoresha ubumenyi badafite.

Ku bwa Dr Josepf Ryarasa Nkurunziza uyobora umuryango nyarwanda utari uwa leta ugamije kubaka amahoro arambye no guharanira uburenganzira bwa muntu “Never Again Rwanda” agasanga bakeneye kongererwa ubushobozi.

Mu biganiro byahuje minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu n’abaturutse mu nzego n’imiryango ifite aho ihuriye na gahunda yo kwegereza ubuyobozi abaturage, minisitiri Shyaka yavuze nawe yemeza ko mu kurusha kunoza iyi gahunda kongerera ubushobozi abayobozi kiri mu bizakorwa.

Iyi gahunda yo kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage ngo ntireba gusa abo mu nzego z’imitegekere ya leta gusa ahubwo izifite aho zihuriye n’ubuzima bw’umuturage ngo zimugezeho ibyo ashobora kubona nk’amashuri, amarerero, iby’ubuhinzi , iby’ amakoperative, amavuriro mato n’ibindi bizamura imibereho ye.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo