Kwa Trump baracyayoboye abazahajwe na COVID-19

Muri iki gihe icyorezo cya Coronavirus kimaze kuba ikibazo gihangayikishije abantu b’ingeri zose baba abari basanzwe bazwiho kugira agatubutse, baba abakennye, abato, abakuru n’ibindi byiciro bitandukanye byakubitiraho ko nta muti nta n’urukingo biraboneka uretse kuguma mu rugo no kugira isuku, abantu bose bagakomeza guhangayika dore ko n’ubuzima butoroshye muri iki gihe nubwo hari ibihugu byagiye bigerageza gufasha abaturage babyo birimo n’u Rwanda.

Ikindi gikomeza guhangayikisha benshi banibaza uko bizarangira, ni uko kugeza ubu iki cyorezo kimaze gukwira hafi muri buri gihugu cyo kuri uyu mubumbe dutuyeho dore ko ubu kimaze kugera mu bihugu 185 mu 195 bigize Isi.

Ubu tuvugana igihugu cy’igihangage ku isi mu bukungu, Demokarasi yewe na Diporomasi, Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni cyo cyugarijwe bikomeye n’icyorezo cya Coronavirusi. Imibare y’abandura ndetse n’abapfa ntisiba kuzamuka umunsi ku wundi.

Imibare yo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 21 Mata 2020, iragaragaza ko muri Amerika abamaze kwandura ari 792,938, abamaze guhitanwa na Covid-19 na bo barenga 42,518 naho abakize bakaba 72,389 mu gihe abandura bo bakomeza kwiyongera ari na ko bamwe bahitanwa n’iki cyorezo.

Hari itegeko ryo kuguma mu rugo muri iki gihugu aho abantu bose basabwe kuguma mu ngo zabo dore ko na gahunda zose zahagaze.

Ubu abaturage batangiye kwirara mu mihanda bigaragambya bamagana amabwiriza Leta yashyizeho yo kuguma mu rugo .

Hirya no hino uyu munsi hagaragaye baturage bafite ibyapa biriho amagambo asaba Leta ya Trump kuvanaho gahunda ya guma mu rugo. Basaba ko ingendo zasubukurwa ndetse n’ubucuruzi bugakomeza cyane ngo ko nta bucuruzi buruta ubundi.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni cyo gihugu kiza ku isonga mu kugira abanduye benshi, kigakurikirwa na Esipanye ifite abanduye bangana na 204,178, ni mu gihe u Butaliyani buza ku mwanya wa Gatatu n’abanduye bagera kuri 181,228.

Ku isi yose ubu harabarurwa abanduye barenga 2,498,999 mu gihe abamaze gupfa ari 171,334, abakize bo ni 657,895.

Abanyamakuru bati “Noneho Amb Olivier Nduhungirehe arahungirahe”, iyumvire ubusesenguzi bwabo muri iyi Video utapfa gusanga ahandi:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo