Kwa Kenyatta amabendera yururukijwe mu kunamira Nkurunziza

Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta yatangaje ibwiriza ritegeka inzego z’ubutegetsi muri Kenya kururutsa kugeza mu cya Kabiri amabendera yose y’igihugu n’ay’Umuryango wa Afurika y’iburasirazuba mu rwego rwo kunamira Perezida Pierre Nkurunziza wayoboraga u Burundi uherutse gupfa.

Mu itangazo rya Guverinoma ya Kenya rivuga ibyategetswe na Bwana Kenyatta, avuga ko ibi bigamije "kuzirikana umusanzu" wa Bwana Nkurunziza mu "gushyira hamwe no kubaka Umuryango wa Afurika y’iburasirazuba".

Akomeza avuga ko bigamije kandi kwifatanya na "basaza bacu na bashiki bacu bo muri Repubulika y’u Burundi" bari mu kababaro gakomeye ko "kubura umuhungu ukomeye wa Afurika".

Bwana Nkurunziza yibukwa mu buryo butandukanye, n’abashima ko yakoreye igihugu cye ibikorwa byiza hamwe n’abashinja ubutegetsi bwe ibyaha binyuranye byibasiye abatavuga rumwe nawe.

Ni ibiki Kenyatta yategetse?

Bwana Kenyatta yategetse ko kuva ejo ku wa Gatandatu izuba rikirasa, ku butaka bwa Kenya ahantu hose hazamuye ibendera rya Kenya n’iry’Umuryango wa Afurika y’iburasirazuba yururutswa kugeza mu cya Kabiri.

Yatangaje ko aya mabendera azongera kuzamurwa uko bisanzwe "izuba rirenze" ku munsi Bwana Nkurunziza "azashyingurwaho", umunsi utaramenyekana kugeza ubu.

Mu Burundi, leta yatangaje icyunamo (ikigandaro) cy’iminsi irindwi uhereye ku wa Kabiri ubwo yatangaje urupfu rwa Bwana Nkurunziza, ivuga ko yishwe no ’guhagarara k’umutima’.

Inama y’abaminisitiri b’u Burundi yateranye ejo ku wa Kane yategetse ko "imiziki ihagarikwa gucurangwa mu tubari, inzu z’uburiro n’inzu z’imyidagaruro".

Abategetsi b’intara za Bujumbura na Gitega umurwa mukuru, nabo basohoye amatangazo amenyesha ko ibikorwa by’imyidagaduro bibujijwe muri iki gihe cy’icyunamo, ko hemewe gusa gucuranga indirimbo z’Imana.

Ku kicaro cy’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba i Arusha muri Tanzania naho amabendera y’ibihugu bigize uyu muryango hamwe n’iryawo, yarurukijwe kugeza mu cya Kabiri.


Amabendera ya Kenya yaherukaga kururutswa mu kwezi kwa Kabiri ku rupfu rwa Perezida Daniel arap Moi

Iyumvire byinshi ku rupfu rwa Perezida Nkurunziza wayoboraga u Burundi:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo