Kwa Depite Bobi Wine hagoswe, afungiye iwe mu rugo

Nyuma yuko Depite Bobi Wine atawe muri yombi na Polisi ya Uganda ku wa mbere agahita arekurwa nyuma y’amasaha macye, kuri ubu amakuru mashya aravuga ko uyu mugabo afungiwe iwe mu rugo.

Muri iyi minsi Bobi Wine ntari kuvuga rumwe n’igipolisi cya Uganda ku mpamvu z’ibitaramo bya Pasika yari yateguye ariko Polisi ikamubuza kuririmba ivuga ko ari ku mpamvu z’umutekano.

Bobi Wine yafashwe bigoranye, yabanje kwifungirana mu modoka yanga gusohoka kugeza ubwo Polisi yasatuye inzugi imukuramo imujyana iwe. Kuva uwo munsi ntaremererwa gusohoka.

Yanditse kuri Facebook avuga ko yamenyeshejwe ko afungiwe mu rugo.

Yagize ati “Polisi n’abasirikare bakikije urugo rwanjye kuva ejo[ku wa Mbere] nyuma y’uko bantaye muri yombi bampohotera. Urugo rwanjye ubu rwagoswe. Irembo ryagoswe ndetse inzira zose zerekeza iwanjye zirimo bariyeri.”

Yongeraho ati “Uyu munsi[ku wa Kabiri] nagerageje gusohoka iwanjye maze polisi imbwira ko mfungiwe mu rugo. Nari ngiye ku cyicaro gikuru cya Polisi i Naguru gusaba ko twemererwa gukora imyigaragambyo y’amahoro twamagana imyitwarire mibi ya Polisi, akarengane no gukoresha nabi ububasha.”

Nyuma Bobi Wine ngo yahise asaba avoka we kumuhagararira akajya Naguru, na we ahageze ngo bamusubijeyo ikubagahu ashatse kubaza byinshi bamusaba ko yasubira inyuma agataha bitaba ibyo agafungwa.

PNG - 1.4 Mb
Ushaka kugana mu rugo kwa Bobi Wine ruri i Magere ntiyatambuka, umuhanda ujyayo urafunze
PNG - 782.1 kb
Igipolisi cyagose kwa Bobi Wine
PNG - 626.5 kb
Uretse kuba Bobi Wine wavuze kuri Facebook ye ko afungiye mu rugo iwe, aya makuru yamaze gusakara

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo