Kwa Barafinda baravuza impundu ariko zicagase, ubuzima bwa Barafinda-Video

Mu rugo kwa Barafinda Sekikubo Fresd baravuza impundu zo kuba ubu na bo bari gukanda ku gikuta bagacana amashanyarazi babonye nyuma y’imyaka isaga makumyabiri bayirukaho dore ko hari n’amafaranga bigeze kwishyura yo kuwuzana ariko ngo bikitambikwamo n’abantu ntibawuhabwe nkuko umugore wa Barafinda yabibwiye UMUBAVU.

Gusa nubwo bari muri ibi byishimo, birasa nkaho bicagase kuko ku rundi ruhande bafite ikibazo cyo kuba nyiri urugo ’Barafinda’ RIB yajyanye mu Bitaro by’indwara zo mu mutwe, Caraes Ndera ngo harebwe niba nta bibazo byo mu mutwe afite, ataragaruka mu rugo rwe.

Umudamu we yabwiye UMUBAVU ko ngo abaganga bamusezereye ariko urwego rwahamujyanye arirwo RIB rukaba rutamucyura ngo rumusubize aho rwamukuye.

Ni mu gihe ku murongo wa Telefoni umuvugizi wa RIB Marie Michelle Umuhoza we yavuze ko ngo Ibitaro ntacyo birabatangariza, yavuze ko agiye kubaza akamenya uko bihagaze.

Muri Gashyantare uyu mwaka nibwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwafashe runahata ibibazo Barafinda Sekikubo Fred, rwanzura ko ajyanwa gusuzumirwa mu Bitaro by’indwara zo mu mutwe, Caraes Ndera.

Mu kwezi kwakurikiyeho kwa Werurwe uyu mwaka, ibi bitaro bisuzuma indwara zo mu mutwe by’I Ndera mu Karere ka Gasabo byavuze ko bamusanganye uburwayi butatangajwe.

Ni amakuru kandi yemejwe na RIB aho umuvugizi wayo, Marie Michelle Umuhoza icyo gihe yavuze ko ibisubizo bahawe n’abaganga byemeje ko Barafinda Sekikubo Fred arwaye.

Barafinda Sekikubo Fred yamenyekanye cyane ubwo yashakaga kwiyamamaza mu matora ya Perezida yo mu 2017.

Kwa Barafinda baravuza impundu ariko zicagase, ubuzima bwa Barafinda n’andi makuru menshi k’UMUBAVU TV ONLINE:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo