Kuzamura umushahara wa Mwalimu  imwe mu maturufu ya PS Imberakuri mu rugendo rugana mu Nteko

Ishyaka PS Imberakuri ritavuga rumwe n’ ubutegetsi bw’ u Rwanda riri kwiyamamaza mu matora y’ abadepite, ryatangaje ko kuba abarimu bahembwa amafaranga y’intica ntikize ari imwe mu mpamvu ikomeye ituma ireme ry’ uburezi ricumbagira.

Mu kiganiro yagiranye n’Abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Kanama, Mukabunani Christine uyobora iri shyaka yabwiye itangazamakuru ko ukurikije uko abarimu bahembwa umushahara utajyanye n’ ibiciro ku masoko,bameze nkabadahembwa.

Ati "Ikibazo cy’ uburezi giteye inkeke kubera ko mwarimu ntabwo ahembwa, biriya ntabwo ari uguhembwa. Ibihumbi 50 ku kwezi n’ ukuntu ibintu bihenze ku isoko ntabwo ari umushahara ukwiriye umwarimu. Tuzaharanira ko bahembwa neza kandi abana babo bakigira ubuntu"

PS Imberakuri yijeje abanyarwanda ko nibaritora rizakora ubuvugizi mwarimu agahembwa neza kandi umwana wa mwarimu akigira ubuntu.

Mubindi bazakora nibaramuka begeze mu Nteko ishingamategeko guharanira ko Leta ishyiraho amafurumasi akorana na Mituelle de Sante kuko ngo akenshi umurwayi ajya kwa muganga bamwandikira imiti akayibura muri farumasi yo kwa muganga, akajya kugura imiti muri farumasi yigenga akishyura 100% nyamara abafite RAMA , n’ubundi bwishingizi bagura imiti muri farumasi zo hanze bakishyurirwa neza 100%

Kimwe n’andi mashyaka ,Ishyaka PS Imberakuri rirasabwa amajwi 5% kugirango ngo rizagire abarihagarira mu nteko.

Mu matora y’Abadepite aheruka muri 2013,kuzamura umushahara wa mwarimu yari umwe mu migambi ikomeye y’ishyaka rya PS Imberakuri,ariko ntiryagira amahirwe yo guhagararirwa mu Nteko kuko ritagize 5% by’Amajwi.

Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo