Kuwait: Utambaye agapfukamunwa arafungwa anacibwe akayabo

Leta ya Kuwait yatangaje ko umuntu wese utambaye agapfukamunwa, imwe mu ngamba zo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19, ashobora gufungwa igihe cy’amezi atatu cyangwa agacibwa amande arenga amadolari 16,000 ya Amerika.

Imibare y’abanduye Coronavirus muri iki gihugu cyo mu kigobe cya Perse yariyongereye mu minsi micye ishize.

Kuwait imaze gutangaza abantu 16,764 banduye Covid-19, abo yishe 121 naho abayikize ari 4,681.

Qatar, ikindi gihugu cyo muri ako karere, mu cyumweru gishize cyaburiye abantu ko uzarenga ku itegeko ryo kwambara agapfukamunwa ashobora gucibwa amande arenga $50,000.

Qatar ni kimwe mu bihugu bifite abaturage bakize ku isi ubaze ku musaruro mbumbe wa buri umwe ku mwaka.

Ibihugu bitandukanye muri aka karere nka Kenya, Uganda n’u Rwanda ababituye bose bategetswe kwambara udupfukamunwa igihe bagiye hanze y’ingo zabo.

Nouvelle Zelande: Icyumweru cy’iminsi 4 y’akazi

Minisitiri w’Intebe, Jocinda Ardern yatangaje ko bashobora gutangira kugira icyumweru cy’iminsi ine(4) y’akazi mu rwego rwo gufungura buhoro buhoro ubukungu boroshya ingamba zikarishye zari zarafashwe.

Mu ijambo ryaciye kuri Facebook, Madamu Jocinda yavuze ko bashaka gufasha abafite ibitekerezo bishya byazahura ubukungu bumaze igihe bwaraguye n’ingama zo kurwanya Covid-19.

Iki gihugu kirateganya kandi kongera iminsi ya ’congé’ kugira ngo abantu bongere gukoresha amafaranga mu bikorwa by’imyidagaduro, gucumbika n’ubukerarugendo byazahajwe n’izo ngamba.

Nouvelle Zelande ifite abantu 1,503 banduye Covid-19 na 21 yishe, iri koroshya ingamba zafashwe nyuma y’ibyumweru birindwi ibikorwa byose byarafunzwe.

Yari indaya ikomeye muri Kigali aho urumogi, itabi, inzoga byari byo byishimo bye ariko ubu Imana yaramuhinduye abana n’umugabo we neza:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo