Kuvana u Burundi muri EAC, ’nta na kimwe cyatuma biba’-Nibigira

Minisitiri w’u Burundi ushinzwe ibikorwa by’umuryango wa Afurika y’i burasirazuba (EAC) Ezechiel Nibigira, avuga ko ibyavuzwe byo kuvana iki gihugu muri uwo muryango kubera umusanzu kitarishyura nta kizatuma biba kuko bari kwishyura.

Mu minsi ishize havuzwe amakuru ko u Burundi na Sudani y’Epfo bishobora gufatirwa ibihano birimo no kuba byavanwa muri EAC kubera kutishyura ibirarane by’umusanzu ku gihe.

Bwana Nibigira yabwiye BBC ko u Burundi koko bwakererewe kwishyura, ariko n’ibihugu bigize uwo muryango bitakwirengagiza ibihe u Burundi buri kuvamo.

Inama y’Abaminisitiri ba EAC yateranye tariki 04 z’uku kwezi kwa munani yavuze ko uyu muryango ufite ibibazo by’amafaranga kubera ko u Burundi na Sudani y’Epfo bitishyuye umusanzu wabyo uko bikwiye.

Iyi nama yasabye ibi bihugu kwishyura ibirarane byabyo bitarenze tariki 15 z’ukwezi gutaha kwa cyenda, bitaba ibyo bigafatirwa ingamba.

U Burundi bwabarirwaga umwenda wa miliyoni esheshatu z’amadorari y’Amerika, naho Sudani y’Epfo miliyoni $24.

Abahagarariye u Burundi muri iyo nama bamenyesheje ko iki gihugu giteganya kwishyura vuba miliyoni $2.6.

U Burundi bukura mu gihugu gusa

Mu kiganiro na BBC, Minisitiri Ezechiel Nibigira yavuze ko kuva u Burundi bwinjiye muri uwo muryango bwahoze bwishyura neza ariko ubu "bwakerereweho gato".

Avuga ko tariki 30 Nyakanga 2020 u Burundi bwishyuye miliyoni $1.5. Ati "Hashize iminsi itanu tariki 04 Kanama twarishye na none miliyoni $1 irenga. Mu gihe gito tumaze kwishyura miliyoni $2.6".

Bwana Nibigira avuga ko iyi ari "intambwe idasanzwe" kuko ayo madorari ari "uburyo butari bucye ku gihugu", kandi ko u Burundi buzakomeza no kwishyura umwenda usigaye.

Abajijwe niba bazashobora kwishyura ibirarane bisigaye (miliyoni zirenga $3) bitarenze tariki 15/09/2020 ibi bihugu byahawe, yagize ati "Nakubwira ko ako kanama [k’Abaminisitiri] kazi neza ibihe u Burundi buri kuvamo, muzi ko kuva 2015 turi mu bihe bitoroshye, murabizi ko tubayeho ku buryo dukura mu gihugu cyacu gusa, amatagisi [imisoro] Abarundi batanga. Kandi ibyo bihugu nabyo birabibona, birabizi."

Bwana Nibigira avuga ko abavuga ko u Burundi bushobora kwirukanwa muri EAC bafite intego yabo. Ati: "Biriya si ibyifuzo bya EAC ni ibyifuzo bya bamwe bamwe, nta na kimwe cyatuma biriya biba."


Minisitiri Ezechiel Nibigira ashinzwe ibikorwa bya EAC, urubyiruko, imikino n’umuco muri leta y’u Burundi

Raissa umukobwa wa Victoire Ingabire avuze ibyo yabonye mu Rwanda anatanga inama zikomeye cyane:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo