Kuva Slovakiya ibayeho igiye kuyoborwa na Perezida w’umugore

Zuzana Caputova wiyamamazaga ashyize imbere kurwanya ruswa ni we watsinze amatora ya Perezida muri Slovakiya, akaba abaye Perezida wa mbere w’umugore mu mateka y’iki gihugu giherereye rwagati ku mugabane w’Uburayi.

Mu matora y’icyiciro cya kabiri, Madamu Caputova, urebye usa nk’udafite inararibonye muri Politiki, yatsinze Maros Sefcovic, impuguke mu mibanire y’ibihugu (umu-diplomate), wari watanzwe nk’umukandida n’ishyaka riri ku butegetsi.

Yiyamamaje avuga ko ayo matora ari ayo guhitamo hagati y’icyiza n’ikibi.

PNG - 483.5 kb
Madamu Caputova yiyamamaje avuga ko ayo matora ari ayo guhitamo hagati y’icyiza n’ikibi


Aya matora ya Perezida abaye nyuma y’iyicwa ry’umunyamakuru wakoraga inkuru zicukumbuye ryabaye mu mwaka ushize.

Jan Kuciak yakoraga iperereza ku isano hagati y’abanyapolitiki n’imitwe ikora ibyaha ubwo yaraswaga ari kumwe n’umukunzi we mu kwezi kwa kabiri kwa 2018.

Madamu Caputova yatanze urugero rw’urupfu rwa Bwana Kuciak nk’imwe mu mpamvu zatumye yiyamamaza ku mwanya wa perezida - umwanya ahanini w’umuhango muri iki gihugu kuko ububasha bwinshi buba bufitwe na Minisitiri w’intebe.

PNG - 412.7 kb
Ifoto yamamaza Madamu Caputova iriho amagambo agira ati: "Haguruka urwanye ikibi, twese hamwe dushobora kubigeraho"


Mu gihe amajwi hafi ya yose amaze kubarurwa, Madamu Caputova yatsinze n’amajwi 58 ku ijana (58%), mu gihe Bwana Sefcovic bari bahanganye afite amajwi 42 ku ijana (42%).

Yamenyekanye cyane nk’umwunganizi mu mategeko, ubwo yashingaga urubanza rujyanye n’uburyo bunyuranyije n’amategeko bwo kujugunya imyanda bwari bumaze imyaka 14.

Madamu Caputova w’imyaka 45 y’amavuko watandukanye n’umugabo we akaba ari n’umubyeyi w’abana babiri, ni umurwanashyaka w’ishyaka rivuga ko rigamije impinduka z’iterambere, ridafite imyanya mu nteko ishingamategeko.

PNG - 473.8 kb
Bwana Sefcovic afite inararibonye muri Politiki akaba ari n’umwe mu bategetsi bakuru b’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi


Umukandida yatsinze muri ayo matora, Bwana Sefcovic, asanzwe ari Visi-Perezida mu kanama k’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi.

Yatanzwe nk’umukandida-Perezida n’ishyaka Smer-SD riri ku butegetsi muri iki gihugu, riyobowe na Robert Fico, wategetswe kwegura ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe nyuma y’iyicwa ry’umunyamakuru Kuciak.

Madamu Caputova yatsinze amatora ya perezida y’icyiciro cya mbere n’amajwi 40 ku ijana (40%), mu gihe Bwana Sefcovic yari yagize amajwi atageze kuri 19 ku ijana (19%).

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo