Kutanekera umuyobozi we bigiye kumukoraho, aratabaza-Video

Umubyeyi witwa Mukamasabo Emerthe wakoraga akazi k’ubuforomo ku ku Kigo Nderabuzima cya Busanza (Centre de Sante Busanza) akaza guhabwa ikiruhuko k’igihe kirekire cy’amazi 6 yiswe umurwayi wo mu mutwe, ibyo avuga ko byatekinitswe, ubu aratabaza.

Nkuko twagiye tubigarukaho mu nkuru y’ikibazo cy’uyu mubyeyi, intandaro yacyo ni uko yanze kujya anekera umuyobozi we wamuyoboraga kuri Centre de Sante ya Busanza.

Mu gihe ibizamini byagendeweho ahabwa ikiruhuko kirekire atabyemera dore ko atanazi irengero ryabyo, ubu arasabwa kongera gusubizwa kwa muganga gusuzumwa mu gihe we asaba ko yabanza kubona ibizamini bya mbere byagendeweho ahabwa iki kiruhuko.

Mu mvugo yuzuye ikiniga cyinshi, Mukamasabo avuga ko akaneye ubutabera butajenjetse ku kibazo cye, ati "Jyewe rero nkeneye ubutabera butajenjetse...".

Akomeza ati "Niba kumpa akazi ari ukunjyana kwa muganga ku ngufu, akazi bazakihorere".

Avuga ko ngo yabwiwe ko kugira ngo arenganurwe, agomba kubanza kujyanwa i Ndera mu gihe bo babazwa ibizamini bya mbere byagendeweho, bakarya iminwa.

Ikindi twabibutsa ku kibazo cya Mukamasabo ni uko ubwo yagarukaga ku kazi nk’ibisanzwe nyuma y’ikiruhuko yari yahawe mu buryo atemera, yangiwe gukomeza gukora ariko ntasobanurirwe impamvu.

Muri iyi Video y’ikiganiro n’UMUBAVU urabyiyumvira byose:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
gasigwa erneste Kuya 18-11-2019

ariko rero uwo mudamu nawe ntiyoroshye PE !!kuki adashaka kujya kwa muganga noneho ibindi akazabibaza nyuma !!!