Kuri Phone Joe Biden yihanije Putin amubuza kwivanga mu matora

Perezida wa Leta zunze ubumwe za America, Joe Biden yihanije mugenzi we w’Uburusiya, Vladimir Putin ku bijyanye no kwivanga mu matora ya America, nibwo bwa mbere baganiriye kuva yagera muri White House.

Mu kiganiro bagiranye kuri uyu wa Kabiri nimugoroba kuri telefoni mu byaganiriweho harimo ibijyanye n’imyigaragambyo y’abadashyigikiye ubutegetsi bwa Putin no kuba ibihugu byombi byaganira ku masezerano yerekeranye n’intwaro kirimbuzi.

Vladimir Putin yashimiye Joe Biden kuba ari we watsinze amatora nk’uko byemejwe n’Ibiro bya Perezida mu Burusiya.

Impande zombi ziyemeje ko zikomeza kujya ziganira no gukomeza bene ibyo biganiro.

Ubutegetsi bwa Donald Trump bwashinjwaga kuba tereriyo mu bijyanye no gushyira igitutu kuri Putin, ndetse ngo inzego z’ubutasi z’Uburusiya zagiye zigaba ibitero byinshi by’ikoranabuhanga kuri America.

No ku butegetsi bwa Barack Obama, aho Biden yari Visi Perezida, bashinjwe intege nke ubwo Uburusiya bwafataga ikemezo cyo kwigarurira agace ka Crimea, mu Burasirazuba bwa Ukraine, n’igihe bwajyaga guhangana n’imitwe irwanya ubutegetsi bwa Syria.

Joe Biden yabwiye mugenzi we ko America ihagaze cyane ku nyungu zayo kandi ko izagira icyo ikora ku bikorwa by’Uburusiya byabangamira inyungu zayo cyangwa iz’ibihugu by’inshuti.

Itangazo ryo mu Biro bya Perezida mu Burusiya (Kremlin) rivuga ko Putin asanga kuba America n’Uburusiya byabana neza byafasha impande zombi kandi bikanatuma Isi ibaho itekanye.

Uburusiya buvuga ko bwishimiye biriya biganiro kuko byarimo kuganira ku bucuruzi kandi birimo kubwizanya ukuri.

Joe Biden ngo yabwiye Putin ko igihugu cye kivanze mu matora ya Perezida muri America mu 2016 ndetse ngo no muri 2020 cyarabigerageje.

NDASABA LETA Y’U RWANDA GUHAGARIKA IYICARUBOZO, UBWICANYI NDEGAKAMERE NO KUDATANGA UBWISANZURE

Source:Umuseke





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo