Kuki uvuze nabi Leta amenyekana ariko usenyewe ntamenyekane?-Video

Ku wa Mbere tariki ya 03 Kanama 2020 UMUBAVU twabagejejeho byimbitse inkuru y’ikibazo cy’abaturage basenyewe amazu mu Midugudu ya Kangondo ya Mbere n’iya Kabiri kimwe na Kibiraro i Nyarutarama ahazwi cyane nka ’Bannyahe’ bibaza impamvu badahabwa ingurane y’imitungo yabo, kimwe na bagenzi be uyu na we ntiyumva uburyo Leta itarangiza iki kibazo ngo bahabwe ingura, akagaragaza ko atumva neza uburyo uvuze ubutegetsi nabi amenyekana ariko umuturage ugize ikibazo we ntamenyekane ngo gikemurwe.

Icyemezo cya Leta cyo gusenya amazu yita ko ari mu manegeka binyuze mu Mujyi wa Kigali, cyashyizwemo ingufu mu mezi ashize cyane arangwamo imvura nyinshi aho umujyi wa Kigali wavugaga ko ugamije kurinda ubuzima bw’aba baturage kuba bakwibasirwa n’ibiza ariko bo bakavuga ko Leta iri kwitwaza ibiza n’amanegeka ishaka kubambura imitungo yabo.

Kuba aba baturage barasenyewe bikarangira, bavuga ko nta kindi bifuza kuri Leta uretse kubaha ingurane y’imitungo yabo dore ko bamwe basenyewe baranabariwe.

Ikindi bagaragaza ko bifuza, ni ukuba bakwitabwaho bagahabwa amafaranga bemerewe yo gukodesha aho kuba mu gihe ingurane yaba itaraboneka.

Uyu muturage waganiriye n’UMUBAVU uvuga ko yari afite imiryango icyenda yose yakodeshaga n’inzu nini yabagamo ubu akaba yarasigaye iheruheru, avuga ko yatakambiye inzego nyinshi ariko ntibigire icyo bitanga.

Ati "Nta rwego na rumwe rwigeze rushaka kumva ikibazo cyacu, ni ukuvuga ngo ikibazo cyacu bakigenderaga kure ukagira ngo hari ikibazo dufitanye na Leta".

Avuga ko ikibazo cyabo cyarenze, akanagaragaza ko gusenyerwa byabagizeho ingaruka zikomeye, ati "Mu by’ukuri ikibazo cyacu, ni ikibazo kimaze kuba umurengera kuko ubu dufite ingaruka, nkanjye ubu ndi muri préavis".

Yasenyewe afite umwenda wa Banki kandi atagomba guhagarara kuwishyura ngo none ubu no kubona ubwishyu bw’inzu abamo ni ingorabahizi, ngo ingaruka arimo ni iz’ibyo Leta yamukoreye.

Ati "Izo rero ni ingaruka z’ibyo Leta yakoze".

Akomoza k’uwari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Francis Kaboneka ngo wigeze kubabwira ko ngo ikibazo cyabo kizagera mu nkiko ngo batakiri aho bari batuye, ngo byarabaye koko, ati "Nka Minisitiri uriya wari Minisitiri Kaboneka we yaratubwiye ngo tuzagera mu mategeko tutakiri hariya, koko ni ko bigenze...urabona atari ko byagenze se, twarahavuye amategeko ataturenganuye kandi kuva ryari dutakamba twabuze udutabara".

"Twavugije induru ntawigeze adutabara kandi dufite ubuyobozi rwose kuva mu nzego zo hasi kugera ku nzego zo hejuru, twari twizeye rero ko...dukurikije inzego twatabaje, Perezidansi yonyine ni yo yari isigaye".

Avuga ko na Perezidansi iki kibazo cyabo ikizi, ati "Ariko ntekereza Perezidansi na yo irabizi kuko niba isi yaramaze kumenya ikibazo cyacu, ni gute urwego rwo mu gihugu...".

Uyu muturage ngo ntiyumva uburyo uwavuze nabi Leta wese amenyekana ariko uwasenyewe we ntamenyekane, ati "Niba uwavuze nabi Leta amenyekana, kuki uwasenyewe we atamenyekana? Ako ni akabazo!".

Ngo ubu ibibanza by’ahahoze amazu yabo bicungwa n’igisirikare n’igipolisi, ati "Inzego z’umutekano, ni ukuvuga ngo Polisi na Gisirikare bahise baza ubu bari kurara mu bibanza byacu babicungiye umutekano kugira ngo hatagira umuntu ujyanamo shitingi".

Ngo icyo bifuza ni ingurane y’imitungo yabo amahoro agahinda, ati "Rero twebwe turashaka baduhe ingurane y’ibyacu bangije amahoro ahinde, ni icyo twifuza nta kindi rwose".

Avuga ko Kontaro bahawe zitari kubahirizwa, ati "Rero bagiye babeshyeshya abantu amakontara afifitse atubahirije amategeko ngo bazajya babaha ibihumbi 30 byo gukodesha none na yo bayabuze".

Yibaza ngo uwakoze Kontara zahawe bamwe, akagaruko no kuba ngo amategeko avuga ko umuntu ahabwa ingurane y’imitungo ye mbere yo kwimurwa mu gihe bo bimuwe ntayo bahawe.

Ati "Ese ko itegeko rivuga ko ingurane ikwiye uyiha umuntu mbere yuko umwimurwa bakaba barasinyishije abantu aya masezerano, bubahirije amategeko?".

Ngo uwasinye amasezerano yabwirwaga ko mu kwezi kwa Gatandatu azaba yabonye inzu none ukwa munani kugeze ntazo barabona, akibaza uburyo Leta yica amategeko nkana, ati "Uwasinye iyi Kontara bamwemereraga ko mu kwezi kwa Gtandatu bazaba bamuhaye ingurane ikwiye y’inzu, ubu turi mu kwa kagahe? turi mu kwa munani, none se urumva Leta iri kubahiriza amategeko cyangwa iri kuyangiza, iri kuyakandagira".

Ngo we yanze gusinya aya masezerano baramuhiga, ati "Ubwo rero ni kuvuga ngo jye iyi kontara ntabwo nigeze nyisinya, nagize amahirwe nyibona mbere ndabanza ndayisoma ndababwira nti ’jye iyi kontara ntabwo nayisinya, mbyanze barampize".

Ngo Gitifu atavuze amazina n’abanyerondo baje kumuhiga ngo bamusinyishe iyi Kontara ku ngufu, ati "Gitifu w’Umurenge n’abanyerondo baje kumpiga ngo bayinsinyishe ku ngufu, ese ni gute umuntu asinyishwa ku ngufu ibintu niba byujuje ubuziranenge? Bashakaga kubinsinyisha ku ngufu kubera iki?".

Yibaza ikibazo kiri mu miyoborere, ati "Noneho ukibaza imiyoborere y’iki gihugu cyacu mu by’ukuri ifite kibazo ki?".

Ngo barajya gushinga shitingi mu matongo yabo

Abajijwe icyo bagiye gukora mu gihe bategereje ko hari igikorwa, uyu muturage, ati "Ubu ni ukuvuga ngo twe turajya gushingamo shitingi".

Umunyamakuru amubwiye ko babarasa dore ko yavuze ko harindwa n’abapolisi n’abasirikare, ati "Ok ntakundi kuko nta rupfu ruruta urunguru".

Twabibutsa ko ikibazo cy’aba baturage bo muri Kangondo ya Mbere n’iya Kabiri kimwe na Kibiraro i Nyarutarama ahazwi cyane nka ’Bannyahe’, kiri mu nkiko ariko ntakirakorwa ngo gikemuke burundi.

Muri Werurwe uyu mwaka kandi bandikiye Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda basaba "ubutabazi bwihuse" ngo badasenyerwa bakanyagwa ibyabo ku gahato hitwajwe ibiza ariko ntibasubijwe.

Byinshi tutavuze muri iyi nkuru urabyiyumvira mu kiganiro uyu muturage wasenyewe inzu Bannyahe yabwiye UMUBAVU:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo