Kuki kugeza ubu tutaramenya uwatsinze amatora ya USA?

Ushobora kuba uri kwibaza impamvu kugeza ubu hataramenyekana uwatsinze amatora muri Amerika.

None rero ni nde ugiye gutsinda?

Ntibiramenyekana kuko nta majwi ahagije arabarwa yatuma hari umukandida wemezwa ko yatsinze.

Gusa ibyo ntibivuze ko badafite icyo bavuga. Ari i Delaware, Joe Biden yagize ati: "Twari tubizi ko bishobora gutinda, ariko se ni nde wari uzi ko bishobora kugeza ejo [uyu munsi], cyangwa no kurenga!

"Ariko duhagaze neza aho bigeze. Ndi hano ngo mbabwire ko turi mu nzira yo gutsinda aya matora".

Donald Trump we yari mu ruhande rwo guhangana cyane ubwo yavugiraga mu biro ari guhatanira kugumamo bya White House.

Mu gihe hakiri miliyoni nyinshi z’amajwi zitarabarwa, yavuze, ntacyo agaragaza ashingiyeho, ko yatsinze.

Yavuze, nanone nta gihamya, ko habayeho kwiba amajwi. Ati "Ibi ni igisebo ku gihugu cyacu", yongeraho ko ateganya kuregera Urukiko rw’Ikirenga.

Televiziyo zikomeye muri Amerika nazo kugeza ubu ntiziremeza ko hari uwatsinze, cyangwa se hari uburiganya bwaba bwabayeho.

Mu by’ukuri, kubera igihe bifata kubara ibihumbi by’impapuro z’itora ziba zoherejwe ku iposita kubera iki cyorezo, bishobora no gufata iminsi kwemeza ibyavuye mu matora.

Noneho mu gihe habaho kuregera inkiko ku byavuye mu matora, bishobora gufata ibyumweru. Bishobora kugorana.

Hari akanunu k’uzatsinda?

Ntibisaba kuba watsinze mu majwi ya rubanda, ahubwo kugira nibura amajwi 270 kuri 538 ya ’electoral college’ nayo aterwa n’uko abatuye buri leta bangana n’abayihagarariye mu nteko.

Amatora muri US: Ibyo wamenya kuri ’electoral college’
Gusa hari leta zimwe na zimwe ziba ari isibaniro kuko abatora baho bagena ibiva mu matora.

Muri izo, kugeza ubu:

- Biden na Trump bombi bisa n’aho batsinze muri buri leta byari byitezwe ko batsindamo
- Amajwi aregeranye cyane mu zindi leta zikomeye zo guhatanira
- Hamwe muri aho begeranye cyane, abashinzwe amatora ntibaranatangira kubara amajwi y’iposita, kandi ayo ashobora guhindura ibintu.

Reka noneho turebe kuri zimwe muri izo leta

Florida: Donald Trump hano biboneka nk’aho yahatsinze.

Arizona: Iyi leta ntiyigeze itora umukandida w’Abademokarate kuva mu 1996, ariko ubu birasa n’aho Biden ashobora kuhatsinda kuko yiyamamaje cyane ku rubyiruko rw’aba-Latino ruhaba.

Wisconsin na Pennsylvania: Izi leta zo ntiziranatangira kubara amajwi yoherejwe n’iposita kandi bishobora gufata iminsi.

Ibiva mu matora mu murongo umwe?

Donald Trump ari kwitwara neza kurusha uko byari biteganyijwe, Joe Biden yatsinzwe muri leta z’isibaniro aho amajwi abarwa vuba, bisobanuye ko hakiri ugushidikanya mu gihe dutegereje ibiva mu zindi leta.

Hagiye kuba iki rero?

Bishobora gufata iminsi. Iki kirashoboka cyane kuko ubu urugamba rwerekeje mu majwi yoherejwe n’iposita atarabarwa muri leta nka Michigan, Wisconsin na Pennsylvania.

Urugamba rw’amategeko. Donald Trump we mbere yavuze ko ashobora kwiyambaza amategeko niba ibyavuye mu matora bitamushimishije. Ibi bivuze ko bishobora gufata ibyumweru.

Uku gutegereza kwatera imidugararo? Kutamenya ibigiye kuba kurahari, gusa nubwo Abanyamerika benshi bagaragaje impungenge n’ubwoba, ni kare kwemeza ko hashobora kuba imidugararo ikomeye.


Haracyari amatsiko menshi yo kumenya ugomba gutegeka igihugu cy’igihangange nka Leta Zunze Ubumwe mu myaka ine iri imbere hagati ya Biden na Trump dore ko n’amajwi bafite yegeranye

URUBANZA RW’UMUYOBOZI W’UMUBAVU RWABURANISHIJWE ADAHARI KANDI NTA SAHA YAHAWE AZABURANIRAHO, MENYA IGIHE UMWANZURO UZASOMWA MURI IYI VIDEO:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo