Kuki imibonano mpuzabitsina ari ngombwa ku bashakanye ?

- Ese ujya wibaza akamaro k’imibonano mpuzabitsina ku babana
nk’umugore n’umugabo?

- Ujya unibaza se uko byagenda ababana nk’umugore n’umugabo badateye
akabararo?
Ushobora gutekereza ko hashobora kubaho akantu gato gashobora gutuma
mutumvikana ariko ntikagire icyo kangiza mu mibereho y’umuryango, si
ko bimeze ku ngingo yo gutera akabariro kuko yo ituma ibintu biba bibi
cyane iyo yagaragaye.

Mu cyifuzo cya mbere ku bashakanye ni ukudahemukirana, ntawifuza
kudakundwa cyangwa kudahabwa agaciro. Ibi byifuzo bigenda bihinduka
iyo umwe mu bashakanye aretse cyangwa agize ubushake buke bwo
kuzuza inshingano y’akabariro. Ni mu gihe uzasanga umwe mu
babana,ufite ubushake buke azumva ko ashyirwaho igitugu, agenzurwa
cyangwa ahatirwa icyo adashaka.

Iyo byagenze gutya, abashakanye bakomeza kubaho mu bibazo
bitarangira, hanyuma iyi myumvire y’umwe ikangiza imibanire ya bombi.
Abantu benshi bakunda kwibaza impamvu imibonano mpuzabitsina ari
ingirakamaro. Batubwira ko mu gihe utigeze uhura n’ikibazo nk’iki
gikunda gusenya ingo, uzamenye ko ufite umubano uzira amakemwa
n’uwo mwashakanye.

Impamvu eshatu z’umumaro w’imibonano mpuzabitsina:
8.a. Gutera akabariro kubaka imibanire ya babiri

Iki gikorwa ni ikintu usangira n’umukunzi wawe ku buryo nta wundi
mugisangira. N’ubwo hari ibyo ushobora gusangira cyangwa kuganira
n’inshuti cyangwa abavandimwe bawe , urukundo rwa babiri
ntirusangirwa. Ntushobora kugirana imibonano mpuzabitsina n’undi ku
ruhande uwo mwashakanye ahari.
Bibaye ni intangiriro yo kutizerana, uba washyize umukuzi wawe ku
ruhande. Iyo mudahuje ngo muhurire kuri iki gikorwa ntabwo muba

45

mukiri ababana nk’abashakanye ahubwo muba mwabaye ababana
musangiye icyumba gusa.
8.b. Akabariro ni cyo kimenyetso cyonyine rukumbi cy’urukundo ku
bashakanye
Ushobora guhobera ukanasoma umukunzi wawe umwereka urukundo
kimwe n’uko wabikora ku bandi. Ushobora gukoresha amagambo
ahamagara amwe, haba ku bana cyangwa ku mufasha wawe.
By’umwihariko akabariro nicyo cyonyine muhuriraho n’uwo
mwashakanye, ni ikimenyetso cy’urukundo, gukunda kurenze kwa
guhoberana no gusomana. Mwembi hamwe n’umukunzi wawe mukeneye
iri pfundo ryihariye rigaragaza urukundo nyakuri.
8.c. Akabariro ni ko gatuma habaho ibiganiro byimbitse , umwe aba
indorerwamo y’undi
Urukundo rusaba ukuganira gufunguye, gufite imbararaga kandi harimo
byinshi binyuranye. Amagambo y’urukundo ubwira umukunzi wawe ni
ayanyu bwite kuruta ibindi bitekerzo bindi bijyanye n’akazi.Ubwira
umukunzi wawe icyo ushaka. Ufungurira umukunzi wawe akamenya
ibyiza by’urukundo kuruta uko wamuhata ibibazo runaka.

Uyu mujyanama mu by’imibanire, atubwira ko iyo abantu bagiye
kumugisha inama, rimwe na rimwe batangazwa n’uko atajya yibanda ku
buryo bakora imibonano hagati yabo nk’inshuro bayikora mu cyumweru.
Icy’ingenzi ababwira ni uko imibonano yubaka urukundo nyarwo kandi
ikabahuza. Ibi iyo bitagezweho imibanire ntabwo iba ishimishije.
Bityo urukundo rw’ababana ni ugusangira ibyiyumviro n’umunezero
wabo. Abagabo n’abagore bagomba gufungura inzira zose bagatega
amatwi icyo abafasha babo bashaka cyangwa bakeneye. Arangiza avuga
ko iki atari umurongo wo kuganira ku mibonano mpuzabitsina ahubwo ari
umurongo werekeza kumibanire nyayo y’abashakanye.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo