Kuki abantu bagifite akoba, kuki abantu bameze nk’abahigi bahiga abandi- Sibomana Athanase

Sibomana Athanase, umunyamakuru wakoze igihe kirekire kuri Radiyo y’igihugu mu ishami ry’ibiganiro, agakora n’igitaramo Nyarwanda kuri Contact FM, ntiyumva neza impamvu mu bantu usanga bishishana ndetse bifitemo akoba (ubwoba) mu gihe abantu bagakwiye kwibonanamo mbese umuntu wese akabona mugenzi we nka mwene se.

Yibaza impamvu abantu ku bandi bameze nk’abahigi aho usanga umuntu yicarana n’undi buri wese yibaza uwo bicaranye ari inde.

Ati "Kuki umuntu agifite akoba ko kuvuga ngo uriya ni inde?, nicaranye na nde, biriya yabikuye he?, kuki abantu ku bandi bameze nk’abahigi? Icyo kintu si ko kigomba kugenda, abantu bagomba gutozwa kubona umuntu nk’ubonye nyina, ukabona umuntu nk’ubonye so wari warabuze ukumva hari icyo mwakorana, yakubwira ikibi ukamubwira ko kitakibaho, icyo kintu kigishijwe gutyo cyaba ari ikintu gikomeye".

Abajijwe niba abona abanyarwanda bishimye, Sibomana Athanase ntiyatanze igisubizo gitomoye uretse gusa kuvuga ko abanenga imyanya itandukanye u Rwanda rukunze gushyirwaho avuga ko we icyo aba akora cyose aba ashaka ko u Rwanda rumera nk’ijuru cyangwa Paradizo y’isi.

Yongeyeho ko gusa abo usanga bavuga ngo hoya barishimye, we adashobora kuvuga ngo arishimye kandi atishimye, ati "Ntabwo ushobora kuntera kwishima ntishimye, nshobora no kubeshya ko nishimye kandi ntishimye, umuntu ni uko ateye...".

Mu kiganiro kirambuye yagiranye n’UMUBAVU, Sibomana Athanase yavuze umuti w’ibi bibazo byose, uburyo abona abanyarwanda babanye n’ibindi bitekerezo ku ngingo zitandukanye.

Umva mu kiganiro kirambuye ibyo Sibomana Athanase yaganirije UMUBAVU:

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo