Kuki abagore bo muri Kenya bahisemo kwigaragambya bandika mu mihanda?

Abagore bakiri bato bo mu gihugu cya Kenya mu mujyi wa Nairobi mu gace ka Kibera, kamwe mu duce tunini muri Afurika kabamo abantu babayeho mu buzima bubabaje, bafashe icyemezo cyo kujya birirwa bigaragambya bandika ibijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bakorerwa mu mihanda yo muri aka gace gatuwemo n’ababayeho mu buzima buciriritse.

Akadangu ko gukora ibi, kaje kubera ihohoterwa bakorerwa n’abagabo aho banyuze hose. Zubeida Yusuf w’imyaka 22 avuga ko bababazwa no kuba banyura ku bagabo bakababwira ngo “Ufite ibibere binini, warabyibushye amatako wangira ngo Imana yakoresheje akabumba kari kasigaye”.

Mu gihe bamwe muri aba bagore bumva ko ntacyo bakora ku ihohoterwa bakorerwa hari abahisemo gufatanya n’ abandi kwandika mu mihanda agahinda kabo.

Aba bagore n’abakobwa bandika mu mihanda bakoresheje ‘ingwa na marikeli’ ngo bizeye ko ubu bukangurambaga bise ‘Chalk back’ buzatuma ikibazo cyabo inzego zikiganiraho.

Mu magambo banditse mu mihanda harimo ngo ‘iki gikeri’, bitewe n’ uko abakobwa b’ indaya muri Kenya babahimba ‘ibikeri’.

Caroline Mwikali w’imyaka 20 ati “Nta hantu na hamwe ushobora guca muri iyi mihanda udahuye n’ abagabo bakubwira ibyo bigambo, rimwe na rimwe bakatugereranya n’ ibikoko. Bitesha umuntu agaciro, njya nicara nkibaza nti ese koko ntacyo maze? cyangwa ndi mubi nk’ uko uriya muntu yabimbwiye”.

Ishyami ry’Umuryango w’Abibumbye rivuga ko umugore 1/10 ariwe ujya mu buyobozi kuvuga ihohoterwa yakorewe.

Abagabo baba bashungereye basoma ibyo abo bakobwa n’ abagore bandika. Wilson Maina umusore w’imyaka 25 ati: "Kuva kera twari tuzi ko dufite uburenganzira bwose ku bagore. Tuzi ko iyo tuvugishije umukobwa agomba kudusubiza. Kegeza ubu ntitwari tuzi ko bibababaza. Turimo turiga buke buke".

Jairus Omulando w’imyaka 26 ati "Ntekereza ko ubu tubimenye neza. Tumenye ibintu bijyanye n’ihohotera rishingiye ku gitsina n’ uko twarirwanya".


Abakobwa ba Kibera bavuga ko bakunze guhohoterwa no mu nzira bigendera mu minsi yose


Abagore bavuga ko iryo hohoterwa rituma bumva nta mutekano bafite


Abakobwa bamwe bavuga ko iryo hohoterwa bakorerwa mu nzira bigendera, rifite ingaruka mbi ku mibereho yabo kuko ribababaza ku mutima


Hari n’abagabo bahise bigana abagore na bo batangira kwandika mu mihanda

Uyu munyamerika ari guteka ibintu bidasanzwe byaryoheye benshi:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo