Kuki abagabo bakomeza kuryumaho mugihe bahohoterwa n’abagore?

Hari abagabo bo mu murenge wa Nyankenke mu karere ka Gicumbi, babwiye itangazamakuru ko badashobora kuvuga ko abagore babo babahohotera kuko bumva ari igisebo ahubwo bagahitamo guta ingo zabo bakajya gushaka abandi bagore bazabatetesha.

Habineza Theodomire atuye mu murenge wa Nyankenke, avuga ko ihohoterwa mu ngo rikiriho kuko hari ibyemezo atajya yumvikanaho n’umugore we n’abana be bakamukandamiza.

Mukabatsinda Xaverine utuye mu kagari ka Yaramba mu murenge wa Nyankenke, yemeza ko hari abagore bahohotera abagabo babo kuko muri kariya gace hari abagore bataha ijoro bavuye mu tubari bagera mu rugo aho kugira ngo basobanurire abagabo babo aho bavuye bakabuka inabi.
Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi, Ndayambaje Felix we avuga ko abatuye aka karere hari intambwe bamaze gutera mu kurwanya ihohoterwa by’umwihariko irikorerwa abana kuko ubu ryabaye amateka.

Ati “Gusa hari umuco abantu bakunze kubakiraho w’uko nta mugabo uvuga ko ahohoterwa n’umugore we, bigomba gucika, Abagabo bakajya babitangaza bigakemurirwa mu isibo, byananirana bakiyambaza abunzi , kuko akenshi usanga abadashobora kuvuga ko bahohoterwa n’abagore babo.”

Akomeza agira ati “Akenshi usanga abadashobora kuvuga ko bahohoterwa n’abagore babo, usanga ari bo bafata ibyemezo byo guta urugo, bakajya kubakira ahandi nabo babasha gutegeka.”

Asaba abaturage kutagira ipfunwe mu kwerekana ihohoterwa bakorerwa, by’umwihariko bakagaragaraza aho ibibazo byihariye, kuko inzego z’ubutabera n’abafatanyabikorwa bahagurukiye iki kibazo.

Source: Umuseke.rw





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo