Kugirwa abere kwa Diane Rwigara na nyina bigiye kujuririrwa mu rukiko rw’Ubujurire

Ku wa Kane tariki ya 06 Ukuboza 2018 nibwo Diane Rwigara na nyina Mukangemanyi Adeline Rwigara bagizwe abere n’urukiko rukuru nyuma yuko rubahanaguyeho ibyaha byose baregwaga, kuri ubu amakuru mashya ni uko Ubushinjacyaha bugiye kugeza ikirego mu rukiko rw’Ubujurire aho ngo bazagaragaza ko ibimenyetso batanze bihagije ngo bahamwe n’ibyaha bikomeye bashinjwaga n’Ubushinjacyaha.

Mu minsi mike ishize, nibwo Urukiko Rukuru mu Rwanda rwasomye imyanzuro y’urubanza Ubushinjacyaha bwaregagamo Mukangemanyi Adeline Rwigara, umukobwa we Diane Rwigara n’abandi batandukanye biganjemo abo mu miryango yabo bari hanze y’u Rwanda barimo Mugenzi Thabita Gwiza, Mukangarambe Xaverine, Mushayija Edmond bakunda kwita Sacyanwa na Jean Paul Turayishimiye, aba bose bakaba baragizwe abere.

Uwo munsi Ubushinjacyaha bwahise bwandika ku rubuga rwa Twitter ko bwubaha icyemezo cy’Urukiko ariko bukaba bugiye gusesengura neza ngo bamenye ikizakurikiraho. Icyo gihe bagize bati: “Turaza gusoma neza dusesengure icyemezo cy’Urukiko mu rubanza rw’ubushinjacyaha bwarezemo Diane Rwigara na bagenzi be, duhitemo icyo gukora hakurikijwe ibyo amategeko ateganya.”

PNG - 205 kb
Ibyatangajwe kuri Twitter y’Ubushinjacyaha Bukuru nyuma y’icyemezo cy’Urukiko Rukuru cyo kugira Diane Rwigara na Nyina abere ku byaha byose baregwaga


Kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Ukuboza 2018, mu kiganiro n’abanyamakuru, Umushinjacyaha Mukuru, Jean Bosco Mutangana, nibwo yahishuye ko bafashe icyemezo cyo kujurira mu rukiko rushya ruherutse kujyaho rwitwa urw’Ubujurire.

Yavuze ko batishimiye imikirize y’urubanza rwa Diane Rwigara, nyina n’abandi bo mu murwango we, kuko ngo nyuma yo gusubiramo neza urubanza basanze ibimenyetso batanze byari bihagije cyane ko ibyaha baregwaga byari biremereye, ngo Urukiko rw’Ubujurire nirusanga kujurira kwabo gufite ishingiro bazongera baburane muri urwo rukiko.

Diane Rwigara n’abo mu muryango we barimo murumuna we Anne Diane n’umubyeyi wabo Adeline Rwigara batawe muri yombi na Polisi y’Igihugu ku mugoroba wo kuwa Gatandatu tariki 23 Nzeri 2017 bahita bafungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Remera.

Bakomeje gufungwa kugeza mu mezi macye ashize ubwo bafungurwaga bagakomeza kuburana badafunzwe.

PNG - 591.9 kb
Umushinjacyaha Mukuru Mutangana Jean Bosco avuga ko bagiye kujuririra icyemezo cyo kurekura Diane Rwigara na nyina

Reba iyi Videwo uko byari byifashe ubwo Diane Rwigara na Nyina bagirwaga abera n’Urukiko Rukuru:

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo