Kubakira ubukungu ku bumenyi birasaba ubufatanye-Minisitiri Ingabire Paula

Minisitiri w’Ikoranabuhanga mu itumanaho no guhanga udushya, Paula Ingabire avuga ko kugira ngo ubukungu bw’u Rwanda bwubakirwe ku bumenyi, bisaba ubufatanye mu ishoramari ryo mu bushakashatsi .

Yabigarutseho mu nama y’Inteko Nyarwanda y’Ubumenyi (Rwanda Academy of Sciences), igamije guhuza ibikorwa by’ubushakashatsi.

Kuzamura urwego rw’ubushakashatsi bugamije iterambere niyo nsanganyamatsiko y’iyi nama y’inteko nyarwanda y’ubumenyi, Rwanda Academy of Sciences, inama yiga ku bibazo bibazo bikiri mu bushakashatsi n’ububuryo bwahabwa imbaraga bugafasha mu iterambere ry’igihugu.

Mu byo yagarutseho Afungura iyi nama Minisitiri w’Ikoranabuhanga mu itumanaho no guhanga udushya, Paula Ingabire yavuze ko kugirango igihugu kigere kuri gaunda yo kubakira iterambere rishingiye ku bumenyi hakenewe ubufatanye mu ishoramari ryo mu bushakashatsi kuko ngo kurubu ibishorwamo bikiri hasi cyane.

Ati ”Kuba igihugu gishingira ubukungu bwacyo kubumenyi binadusaba gushora mu bushakashatsi dushyize hamwe, twibanda ku bibazo byihariye by’igihugu,turabizi ko iyo turebye ku bishorwa mu bushakashatsi muri iki gihe dusanga bikiri hasi cyane , dukeneye rero gushaka uko twese hamwe, nka Leta, inganda dushakira hamwe ingamba nyazo zigaragaza ibyo dukwiye gushora mu bushakashatsi, uko twahuza ubushakashatsi n’ubuzima busanzwe tunabuhindura ikintu cyajyanwa ku isoko”

Uretse ubuke bw’ibishorwa mu bushakashatsi bikigaragazwa nk’inzitizi iri mu bushakashatsi , Prof manasse mbonye umuyobozi w’ inama y’igihugu y’ubumenyi n’ikoranabuhanga, anagaragaza ibindi urwego rw’abashakashatsi rukeneye ngo rutere imbere, birimo guha imbaraga ubushakashatsi.

Inteko Nyarwanda y’Ubumenyi ivuga ko ubu hari abashakashatsi bagera kuri 75 bazwi, aba bakaba barimo abakoreye ubushakashatsi mu mu mashuri hanze y’u Rwanda, iyi nteko ikaba ivuga ko usanga hari ikibazo cy’uko imikoranire y’abashakashatsi ikiri hasi

Irebere na Video utapfa gusanga ahandi





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo