Kudakoresha EBM uba wiyimye wimye n’abanyarwanda-Minisitiri Ingabire Paula

Kuri uyu wa 23 Ukwakira 2019, ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (Rwanda Revenue Autholity) kizihije umunsi w’umusoreshwa ku nshuro ya 17 aho cyahembye abasoreshwa beza mu mwaka wa 2019.

Ubuyobozi bw’iki kigo buvuga ko umunsi wo gushimira abasora, ukaba n’umwanya wo kumurikira abasora, ibyo iki kigo cyagezeho no gushimangira ubufatanye hagati y’ikigo cy’imisoro n’amahoro mu Rwanda n’abikorera.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti “Dusore neza, Twubake u Rwanda twifuza”. Iyi nsanganyamatsiko ngo ikaba ishimangira uruhare rw’umusoro mu iterambere ry’Igihugu.

Komiseri Mukuru wungirije mu Kigo cy’Imisoro n’Amahoro mu Rwanda, Bizimana Ruganintwali yasabye abasora kongera ubufatanye mu kubaka umuco mwiza wo kwaka no gutanga inyemezabuguzi ya EBM, no kurwanya magendu n’inyerezwa ry’imisoro iryo ari ryo ryose.

Yongeyeho ko abantu bakwiye kugira ubufatanye mu gukangurira abo bireba bose, kwandikisha imitungo itimukanwa, (ku batarabikora), no kwishyura neza imisoro n’amahoro by’Uturere (LG taxes & fees).

Minisitiri w’Ikoranabuhanga no guhanga udushya, Paula Ingabire we asanga kumenyekanisha umusoro mu gihe, ari ko utishyura umusoro bidakwiye.

JPEG - 84.5 kb
Minisitiri w’ikoranabuhanga no guhanga udushya Paula Ingabire

Yagize ati ”Uwamenyekanisha umusoro mu gihe giteganywa n’amategeko ariko ntiyishyure mu gihe gisabwa, yishyura ihazabu ingana na 10% iyo yishyuye mu minsi itarenze 30, bikaba 20% iyo yishyuye hagati ya 31-60, bikaba 30% iyo yishyuye mu gihe kirenze iminsi 60.”

Yongeyeho ko udakoresha inyemzabwishyu ya EBM, aba yiyimye yimye n’abanyarwanda.

Ati ”Kudakoresha EBM uba wiyimye, kandi wimye n’Abanyarwanda muri rusange. Ndasaba ubufatanye bw’abanyarwanda bose mu kurwanya magendu.”

Hanatangajwe ko ibihano ku bakererewe kumenyekanisha no kwishyura byagabanijwe. Havuzwe kongo 20% y’umusoro wagombaga kwishyurwa iyo igihe ntarengwa kirenzeho iminsi itari hejuru ya 30, 40% iyo yishyuye mu gihe kiri hagati y’iminsi 31 na 60.

Hanavuzwe ko mu rwego rwo gushyigikira gahunda yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda) wagabanuwe.

Hatanzwe urugero rw’igipimo cy’umusoro ku byaguzwe kuri Byeri na Divayi byenzwe mu bikoresho fatizo byo mu gihugu bingana nibura na 70% ,cyashyizwe kuri 30% mu gihe izindi divayi ziri kuri 70%.

Ku misoro n’amahoro RRA ikusanyiriza Uturere, Intara y’Iburasirazuba yinjije Miliyari 10.3 Frw ugereranyije n’intego yanganaga na miliyari 9.8 y’ayigezeho ku 105.1%, iyirenzaho miliyoni 500 Frw.

Intara y’Iburasirazuba yinjije imisoro y’imbere mu gihugu Ingana na miliyari 26.2 Frw ku ntego yari ifite ingana na miliyari 23.9 Frw. (109.4%) Yagize inyongera ya 23.6%; bihwanye na milliyari 5.0 Frw ugereranyije n’umwaka wawubanjirije (2017/18)
Imisoro n’amahoro RRA ikusanyiriza Uturere; ku ntego ingana na miliyari 60.1 Frw, hakusanijwe miliyari 60.6 Frw, bihwanye na 100.8%. Habayeho inyongera ingana na 12.7% ugereranyije n’umwaka wawubanjirije (2017/18).

Amafaranga yose RRA yinjije mu isanduku ya Leta (agizwe n’imisoro n’andi atari imisoro akusanywa na RRA) angana na miliyari 1,422.9; ku ntego yari ifite ingana na miliyari 1,392.1. Intego yagezweho ku 102.2% (= miliyari 30).

Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro gitangaza ko amafaranga yose kinjije mu isanduku ya Leta (agizwe n’imisoro n’andi atari imisoro akusanywa na RRA) angana na miliyari 1,422.9; ku ntego yari ifite ingana na miliyari 1,392.1. Intego yagezweho ku 102.2% (= miliyari 30).











Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo