Kubura amakuru y’iteganyagihe bidindiza umugore wo mu cyaro

Mu gihe umugore wo mu cyaro agaragara mu mirimo itandukanye yiganjemo ubuhinzi n’ubworozi, impuguke zigaragaza ko iterembere rye ridindizwa no kubura amakuru y’iteganyagihe .

Ibi byagaragarijwe mu nama y’impuguke zituruka mu bihugu 10 bigize ihembe rigari rya Afurika (Greater Horn of Africa/GHOA) ziteraniye i Kigali, aho zivuga ko ibiza biterwa n’imihindagurikire y’ibihe bibangamiye abagore kurusha abagabo.

Izi mpuguke zemeza ko gufasha abagore bo mu cyaro koroherwa n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.

Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe Iteganyagihe mu bihugu bigize Ihembe ry’Afurika, Dr Guleid Artan yagize ati ” Abagore nibo usanga mu mirimo hafi yose y’urugo ikenera iteganyagihe.

“Nibo bajya kuvoma mu bihe by’amapfa kandi bagakora ingendo ndende, tugomba gutanga amakuru y’iteganyagiye akenewe mu mibereho yabo”.

Umuryango mpuzamahanga ushinzwe iby’iteganyagihe (WMO) urasaba ibihugu gufasha imbaga y’abaturage bafite ibikorwa bizamura iterambere n’imibereho myiza, kumenya uko ikirere cyifashe.

Uyu muryango uvuga ko hashobora gukoreshwa telefone, radio n’ubundi buryo bwo gusakaza amakuru akagera ku bagore bari mu mirimo inyuranye.

ubwo yatangizaga iyi nama mpuzamahanga yiga ku iteganyagihe kuri uyu wa mbere, Ministiri w’Ibidukikije Dr Vincent Biruta yasabye impuguke gusakaza amakuru asubiza ibibazo bya benshi.

Ikigo gishinzwe Iteganyagihe mu Rwanda kivuga ko amakuru ateguza abantu itumba ry’ubushize yageze ku baturarwanda atinze bituma bibasirwa n’ibiza ku rugero rukabije.

Kuri uyu wa kabiri, nibwo Umuryango GHOA uzatangaza amakuru ku bihe by’umuhindo bizatangira muri Nzeri bikazarangira mu Ukuboza 2018.

Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo