Ku myaka 9 arangije kwiga Kaminuza, ngo na we ntazi uko byagenze, byatangaje benshi

Yatangiye amashuri abanza afite imyaka ine, mbere y’uko bagenzi bo barangiza abanza Laurent Simons we ubu arangije kaminuza afite imyaka icyenda gusa.

Simons byamufashe umwaka umwe kurangiza umwaka wa mbere w’amashuri abanza kimwe n’abandi ariko imyaka yakurikiyeho yarihuse bidasanzwe.

Ku myaka itandatu bahise bamushyira mu mashuri yisumbuye, ibyo yagombaga kwiga mu myaka itandatu ’yabigotomeye’ vuba mu mezi 18 gusa.

Ikiruhuko

Ku myaka umunani yagiye mu kiruhuko cy’amezi atandatu, agaruka gukomeza kaminuza none ubu ari mu banyeshuri barangije.

Nyuma y’amezi icyenda gusa muri kaminuza, uyu muhungu mu kwezi gutaha azahabwa impamyabumenyi mu bijyanye na ’Electrical Engineering’.

BBC Newsday yamubajije uburyo yabashije kwihuta mu mashuri bigeze aha maze ati: "Nanjye simbizi".


Se wa Laurent avuga ko umuhungu we atigeze atakaza ubwana bwe kubera ubwenge

Engineering, ubuvuzi cyangwa byombi?

Laurent afite amatsiko y’uburyo ikoranabuhanga ryafasha umubiri w’umunt.

Umushinga ari gukoraho mu kurangiza kaminuza ni ’ubwoko buhujwe n’agakoresho k’ikoranabuhanga’.

Ako gakoresho kajya kareba neza imikorere y’ubwonko buri kanya.


Laurent arashaka gukora ingingo z’inkorano nk’umutima cyangwa impyiko

Uyu mwana avuka ku babyeyi b’abaganga, nawe avuga ko yifuza gukora impamyabumenyi y’ikirenga mu buvuzi.

Ibyo yifuza ariko birenze kuvura gusa, agira ati: "Intego yanjye ya mbere ni ugukora urugingo rw’urukorano"

Ingingo z’inkorano - nk’impyiko n’umutima bikora nk’ibisanzwe byaremanywe umuntu - ziracyari mu bitekerezo by’abahanga kubera indwara zazo zica abantu benshi

Laurent ati "Intego yanjye ubundi ni ukongerera abantu kurama".


Laurent ajya asetsa abandi bana bangana ko we aca kuri Televiziyo

Uyu mwana avuga ko ashaka gukora ibi ahereye kuri nyirakuru na sekuru kuko ari bo babonye ko afite ubwenge busanzwe na mbere y’uko ajya ku ishuri.

"Yarezwe na nyirakuru na sekuru, nibo babonye ko adasanzwe batangira kubitubwira.

"Twatekerezaga ko ari kumwe umubyeyi ashimagiza cyane umwuzukuru we" - Alexander Simons se w’uyu muhungu.

Ntiyahise abibona

Ubwo abarimu ku ishuri ribanza babibwiraga ababyeyi be byabaye ngombwa ko nabo bahagurukira kubigenzura kuko ishuri yageragamo babonaga atarikwiye.

Usibye kuba afite ubwonko bufata bidasanzwe n’igipimo cy’ubwenge (intelligence quotient (IQ) cya 145, uyu muhungu anafite ubuhanga mu gusesengura.

Se avuga ko mu masomo ye, kuwa mbere bamutangiza isomo rishya, kuwa kabiri akajya muri laboratoire, kuwa gatatu agafata amasaha umunani yo kuryigaho asoma.

Ati "Ku wa Kane ahura n’abarimu akababaza ibibazo kuri iryo somo, kuwa Gatanu agakora ikizamini. Abandi banyeshuri ibi bibafata hagati y’ibyumweru icyenda na 12".


Sekuru Hans Simons na nyirakuru Fariba Simons nibo ba mbere babonye ubwenge bwe budasanzwe

Ubwana

Kugira ngo Laurent atabangamirwa n’ikinyuranyo cy’imyaka ye n’abo bigana, inshuro nyinshi biba ngombwa ko yigishwa ukwe kuko n’umuvuduko ariho si uwabo.

Nubwo arangije kaminuza, se avuga ko mu buzima busanzwe umuhungu we yishimisha kimwe n’abana b’ikigero cye.

Gusa amaze no kwamamara kuko nka Instagram ye ikurikirwa n’abantu ibihumbi 35, aha ahashyira amafoto ari kumwe n’imbwa, ari kwidumbaguza cyangwa ari kuganira n’abanyamakuru.

Se ati "Akunda gusetsa bagenzi be bangana abereka ko ari kuri televiziyo".


Mu byo gukina byo ni kimwe n’abana b’ikigero cye, akunda kwishimisha cyane
Ubwenge burenze ikigero

Mozart yatangiye guhimba muzika ye afite imyaka itanu. Picasso yatunganyije igishushanyo cye cya mbere afite imyaka icyenda.

Gusa abana benshi bafite ubwenge burenze ikigero cyabo iyo babaye bakuru ntibongera kumvikana.

Laurent we azakora itandukaniro?

Se ati "Buri gihe ibyo yavuze ko akora arabikora"


Mu kwezi kwa 12 Laurent Simons azaba umuntu wa mbere ku isi urangije Kaminuza ku myaka micye cyane

Iyumvire uburyo umunyamakuru Gatera yagambaniwe agafungwa:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo