Ku mugaragaro Félix Tshisekedi yarahiriye kuyobora Congo

Félix Tshisekedi w’imyaka 55 kuri uyu wa Kane yarahiriye ku mugaragaro kuyobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere.

Tshisekedi yarahiye ahagana saa munani n’iminota 10 z’i Kinshasa ku ngoro ya Perezida izwi nka Palais de la Nation.

Mu ndahiro yavuze ko azarinda Itegeko Nshinga n’andi mategeko ya Congo akanasigasira ubusugire bw’icyo gihugu.

Nyuma yo kurahira harashwe amasasu mu kirere yo kumuha icyubahiro, hakurikiraho umwanya wo guherezwa ibirango bya Repubulika na Perezida Joseph Kabila ucyuye igihe.

Ku nshuro ya mbere mu mateka ya Congo, Perezida Kabila yahereje Tshisekedi ibendera ry’igihugu ndetse n’Itegeko Nshinga nka bimwe mu birango by’ibanze by’igihugu.

Mu ijambo rye nyuma yo kurahira, Tshisekedi yavuze ko ari umunsi udasanzwe kuri Congo n’abaturage bayo, yizeza ko ubutegetsi bwe buzarangwa no kurwanya amacakubiri n’urwango mu baturage.

Ati “Ntabwo twishimira ihererekanya ry’ubutegetsi gusa, ahubwo ni ikimenyetso cyo kwiyunga kwa Congo. Ntabwo izaba Congo y’amacakubiri n’urwango cyangwa ivangura.”

Tshisekedi yavuze ko agiye guharanira Congo y’abanye-Congo kandi igendera ku mategeko.

Yashimiye kandi abaje inyuma ye mu matora barimo Martin Fayulu ndetse na Emmanuel Ramazani Shadary.

Yashimye uburyo Congo yabashije kwishakamo ibisubizo igategura amatora nta nkunga z’amahanga, ashimangira ko ari igikorwa kidasanzwe.

Perezida wa Gatanu wa Congo yijeje ko agiye gukora ibarura ry’imfunga za Politiki ziri mu gihugu agamije kuzifungura.

Yashimye kandi Kabila ucyuye igihe, ku bwo kuba uwa mbere ubashije gutanga ubutegetsi mu mahoro.

Mu bihugu bisaga 15 byari byatumiwe mu irahira, Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya ni we wabashije kuhagera abandi bagiye bohereza ababahagararira.

Ni ubwa mbere kuva Congo yabona ubwigenge mu 1960, Perezida uriho abashije guhereza ubutegetsi mu mahoro uwamusimbuye.

Joseph Kasavubu wabaye Perezida wa mbere yahiritswe ku butegetsi mu 1965 na Joseph Desire Mobutu. Mobutu wamaze imyaka 32 ku butegetsi, yabukuweho na Laurent Desire Kabila mu 1997. Kabila na we yaje kwicirwa mu biro mu 2001 asimburwa n’umuhungu we Joseph Kabila.

PNG - 1.1 Mb
Félix Tshisekedi abaye Perezida wa Gatanu wa RDC kuva yabona ubwigenge kugeza magingo aya
PNG - 582.5 kb
Joseph Kabila nka Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo
ucyuye igihe yitabiriye uyu muhango
PNG - 854.4 kb
Kabila yumvikanye aca amarenga avuga ko aticuza kuba agiye gusimburwa na Tshisekedi

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo