Ku mugaragaro Bobi Wine yemeje ko azahangana na Museveni mu matora

Robert Kyagulanyi (Bobi Wine) wahindutse umunyapolitike utavuga rumwe n’ubutegetsi, bwa Uganda, yatangaje ku mugaragaro ko azahanganira umwanya w’umukuru w’igihugu na Perezida Musveni mu matora ateganyijwe mu mwaka wa 2021.

Bobi Wine yatangaje ku mugaragaro ko aziyamamariza umwanya wa Perezida, ubwo yari mu nama y’ishyaka rye rya People Power.

Muri iyi nama ni nabwo Robert Kyagulanyi yaboneyeho gutangaza abagize itsinda rizamufasha kwiyamamaza.

Bobi Wine yakunze kuvuga ko ashobora kwiyamamaza agahangana na Museveni ashinja imiyoborere mibi, aho agaragaza ko igihe kigeze ngo urubyiruko rwa Uganda rufate iya mbere mu iterambere ry’igihugu.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu, Bobi Wine yagize ati “Mu izina ry’abaturage ba Uganda, ngiye guhatana nawe (Museveni) mu matora aciye mu mucyo mu 2021.”

Bobi Wine afite imyaka 37 y’amavuko. Mu 2017 nibwo yatsinze amatora yo kuba umudepite, yinjira muri Politiki mu buryo bweruye ndetse atangira guhangana na Museveni ku buryo bukomeye byanamuviriyemo gufungwa inshuro zitari nke.

Perezida Museveni ubu ufite imyaka 74 y’amavuko, byitezwe ko azongera kwiyamamariza kuyobora igihugu ku nshuro igira Gatandatu. Imyaka 33 irihiritse ari ku butegetsi kuko yabugiyeho mu 1986.


Bobi Wine yatangaje ko abizi neza ko gutangaza kandidatire kwe azahuriramo n’imbogamizi nyinshi, ariko ko atewe umuhate n’abaturage bamubwira ko akwiye kubabera umuyobozi

Yahisemo kugikorera mu rugo rwe nyuma y’uko hotel ngo zitandukanye yasabye ko yakoreramo inama zagiye zimwangira

Bobi Wine ngo yamaze gushyira hamwe itsinda ry’abantu bazakwira igihugu cyose batangaza ubutumwa bugamije impinduka.

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo