Ku isabukuru y’imyaka 80 babana bahishuye ibanga bakoresheje-Amafoto

Umusaza n’umukecuru bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bafite agahigo ko kuba ari bo bashakanye bamaranye imyaka myinshi, bakorewe isabukuru y’imyaka 80 bamaze barushinze mu birori byabereye mu rugo rwabo ruherereye Austin muri Leta ya Texas.

John na Charlotte Henderson baherutse guhabwa igihembo cy’umugabo n’umugore barambanye kurusha abandi ku isi na Guinness Book of Records.

Mu rwego rwo kwizihiza isabukuru yabo y’imyaka 80, John w’imyaka 106 yatwaye umugore we Charlotte w’imyaka 105 aho bahuriye bwa mbere arangije ahamuhera indabo zisa nizo yamuhaye.

John yabwiye abanyamakuru ko ibanga ryatumye we n’umugore we barambana ari ukubahana ndetse bakabwirana utugambo tw’urukundo buri munsi.

Umwuzukuru wabo yavuze ko aba basaza batajya bemera gutandukana ndetse ngo ikibashimisha ari uguhorana.

Ikindi ngo kibashimisha ni ukubwira abantu inkuru z’urukundo rwabo.


Aha John na Charlotte Henderson bari batarasaza


Bakorewe isabukuru y’imyaka 80 bamaze babana


Bamaranye imyaka 80 urukundo rwabo ari nta makemwa


Bashimiwe ko ari bo bamaranye igihe kinini babana

Umunyamakuru Cleophas Barore ngo ntiyiyumvishaga uko RIB n’itangazamakuru byakorana:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo