Kudasoma Service Charter ngo hari abatabiherwa serivisi uko bikwiye kandi batazi gusoma

Bamwe mu baturage bavuga ko kuba hari ahakigaragara umubare w’abatazi gusoma no kwandika, hari bimwe mu biba bibagenewe bimanikwa ku biro by’inzego z’ibanze, bikabagora kubimenya bagasaba ko mu gihe hari igishya kimanitswe ku Murenge cyangwa ku Karere bajya banakibwirwa mu nama.

Abavuga ibi bagaragara hirya no hino mu gihugu, abaganiriye n’umunyamakuru ni abo mu turere twa Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo, na Rubavu mu Ntara y’Uburengrazuba.

Umwe unageze mu zabukuru yagize ati ”Njyewe ndisaziye mwana wa! Ibyo gusoma ibiba biri ku Mirenge si nabivamo! Hari ubwo nagiyeyo kwandukuza umutware wanjye wari umaze kwitahira, ngezeyo ngo nta rangammuntu ye nazanye bansubizayo.”

Uyu mubyeyi akomeza avuga ko umufasha we yari yahitanywe n’impanuka ibyangombwa bye biburirwa irengero, ariko akababazwa n’uko yabwiwe ngo mbere yo kuza ku biro by’umurenge yagakwiye kuba yarabanje gusoma ku kitwa Service Charter.

Kuri iki kibazo bamwe mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze bavuga ko n’ubwo hakiri umubare w’abatazi gusoma, hari intambwe igenda iterwa, bityo ngo uko iterembere rigenda ryiyongera bizarushaho gukemuka ku buryo umuturage yajya anerekwa ibyo yakwitwaza agiye gusaba service runaka, mu buryo bw’amashusho. NZABONIMPA Deogratias ni umuyobozi w’akarere ka Rubavu, wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu.

Asubiza umunyamakuru yagize ati ”Ndemeranya nawe rwose! Hari umubare muto tugifitew’abatazi gusoma no kwandika, ariko uko ikoranabuhanga rigenda rirshaho gutera imbere, bizagenda bikemuka kandi n’ubu buri mwaka tugira umubare runaka w’abo twigisha gusoma no kwandika.”

Zimwe muri service abaturage bagaragaza ko batazihabwa neza uko bikwiye harimo service z’ubutaka, imiturire n’izindi…..

Ku biro by’utugari, imirenge n’uturere, hagaragara inyandiko izwi ku izina rya Service Charter, igaragaza service zitangirwa mri urwo rwego, igihe imara, n’igiciro kigenwa n’itegeko niba gihari, mu rwego rwo gutanga service nziza ku bagana inzego z’ibanze.

Raporo ku bipimo by’imiyoborere mu Rwanda yo mu mwaka wa 2019, igaragaza ko Imitangire ya service yagabanutseho amanota angana na 3.7%, kuko ngo yavuye kuri 74.2% muri 2018, agera kuri 70.5% muri 2019.

Video utapfa gusanga ahandi: Birababaje cyane! Uyu mukecuru yibera ahasa nko hanze, n’iyo imvura iguye imushiriraho, abayobozi baho ngo yarabibabwiye ntibagira icyo bamufasha:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo