Ku Gisozi hongeye kurasirwa umujura watoboraga inzu ahita apfa

Nta gihe kinini gishize ku Gisozi harasiwe undi mujura wari ushikuje abigenderaga agasakoshi, none mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 19 Werurwe 2019, mu mudugudu wa Byimana, Akagari ka Musezero, umurenge wa Gisozi, Akarere ka Gasabo, Polisi yaharasiye undi mujura wafatiwe mu cyuho yatoboye inzu amaze no gusohora bimwe mu byo yibaga.

Uyu warashwe witwaga Dusengimana Deo w’imyaka 31, akomoka mu karere ka Nyamasheke, umurenge wa Rangiro Akagali ka Murambi, Umudugudu wa Nyarwungo.

Dusengimana na bagenzi be babiri ariko bo babashije gucika, bari bamaze gutobora inzu ya Nteziryayo Richard ukorera Banki Nkuru y’igihugu (BNR).

Nkuko Kigali Today yabitangarijwe na Mukiza ukuriye inkeragutabara mu murenge wa Gisozi, ngo Dusengimana yasabwe gutuza ngo bamute muri yombi ashaka kurwanya abashinzwe umutekano dore ko yari yitwaje n’umuhoro, bityo bituma ahita araswa agwa aho.

Umuhoza Mignone umufasha wa nyir’urugo, avuga ko kuva sa saba z’ijoro yari maso, ageze aho yumva abantu basimbukiye mu gipango, batangira gucukura inzu, nibwo yahise atabaza abashinzwe umutekano mu ibanga.

Dusengimana yarashwe yari amaze gusohora akuma kagabanya ubukana bw’umuriro w’amashanyarazi (onduleur) hamwe n’ibitabo bya bibiriya bine.

Dusengimana Deo yari asanzwe akora ibiraka by’ubwubatsi nk’umuyede ubundi agatunda umucanga wo kubaka.

PNG - 676.3 kb
Aha ni hamwe mu ho abajura batoboye

PNG - 1.2 Mb
Urwego rw’Ubugenzacyaha narwo rwahise ruhagera

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo