Koreya ya ruguru yavuniye ibiti mu matwi yongera kugerageza ikindi gisasu

Koreya ya ruguru yagerageje ikindi gisasu, ikaba igeze ku gisasu cya nucleaire cya gatandatu igerageje mu gihe cy’imyaka igera ku icumi.

Igihugu cy’Ubuyapani cyemeje ko igisasu cyageragerejwe na Koreya ya ruguru noneho kiruta inshuro icumi icyo baheruka kugerageza umwaka ushize.
Abashinzwe kugenzura ibijyanye n’imitingito mu gihugu cy’u Buyapani, bavuga ko ku byuma byabo byo gusuzuma urugero rwo kunyeganyega kw’isi, byerekanye ko ubushobozi bw’icyo gisasu bwanganaga na nyamugigima igera ku bipimo 6.3 ku rugero rwa Ritchter muri ako karere.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubuyapani, Taro Kono yateye utwatsi iryo gerageza ry’igisasu avuga ko ritari iryo kwihanganirwa.
Perezida wa Koreya y’epfo Moon Jae-in we yahise ahamagaza inama y’igitaraganya y’abagize inama y’umutekano mu gihugu cye.

Si Perezida wa Koreya y’Epfo gusa wanenze bikomeye iki gihugu kidasiba ubushotoranyi bwa hato na hato kuko na Perezida Trump nawe yateye utwatsi iri gerageza ry’igisasu ryakozwe na Koreya ya ruguru, aho yavuze ko ibikorwa n’amagambo ya leta ya Pyongyang bikomeza kuba bibi no kugora igihugu cye mu kubyihanganira.
Perezida Trump yavuze ko Koreya ya ruguru ari igihugu kigizwe n’ingeso y’ububeshyi kandi kidasiba kubangamira umutekano ku isi.
Perezida Trump ateganya guhura n’abagize akanama gashinzwe umutekano, kugirango bigire hamwe icyakorwa kuri iki kibazo.
Leta zunze Ubumwe za Amerika kandi zavuze ko Koreya ya ruguru ishobora kongererwa ibihano kuri iyi nshuro.
Ibindi bihugu byamaganye iri gerageza ry’ibisasu bya kirimbuzi by’igihugu cya Korea ya ruguru ni Uburusiya n’Ubushinwa.

Daniel MUKESHIMANA/Umubavu.com

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuruIgitekerezo