Koreya ya Ruguru yongeye kugerageza ibitwaro bya kirimbuzi

Koreya ya Ruguru ivuga ko yagerageje intwaro nshya ifite umutwe uriho igisasu gikomeye, igerageza rya mbere kuva haba ibiganiro hagati ya Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Kim Jong-un, umutegetsi mukuru wa Koreya ya Ruguru, muri uyu mwaka.

Icyo gihe ibiganiro bagiranye byarangiye nta masezerano ashyizweho umukono.

Igitangazamakuru cya Leta ya Koreya ya Ruguru nta makuru menshi arenzeho cyatangaje, ariko abasesenguzi bavuga ko bidasa nkaho ari gahunda yo gusubira mu igerageza ry’ibisasu bya Misile byoherezwa mu ntera ndende bibonwa nk’ibibangamiye Amerika.

Igerageza rindi nk’iri ryabaye mu kwezi kwa cumi na kumwe k’umwaka ushize wa 2018, ryabonywe nk’iryari rigamije kotsa igitutu Amerika.

Nkuko byatangajwe n’igitangazamakuru KCNA cya Leta ya Koreya ya Ruguru, iryo gerageza ry’iyo ntwaro nshya ryayobowe na Bwana Kim ubwe.

KCNA yatangaje ko ryakozwe mu buryo butandukanye bwo kurasa ahantu hatandukanye, ibyo abasesenguzi bemeza ko bishatse kuvuga ko iyo ntwaro ishobora kurasirwa ku butaka, mu nyanja cyangwa mu kirere.

Bwana Kim yavuze ko iyo ntwaro isobanuye ikintu gikomeye cyane mu kongera ubushobozi bwo kurwana bw’igisirikare cya Koreya ya Ruguru.

Iyo nkuru y’igitangazamakuru cya Leta ya Koreya ya Ruguru nta yandi makuru menshi arenzeho yatanze, rero ntibizwi niba ubu bwari ubwoko bushya bw’ibisasu bya Misile. Ariko benshi mu bakurikiranira hafi ibya Koreya ya Ruguru bemera ko bishoboka ko ari intwaro irasa mu ntera ngufi.

PNG - 319 kb
Inama ya Bwana Kim (ibumoso) na Bwana Trump (iburyo) yabereye muri Vietnam mu kwezi kwa kabiri k’uyu mwaka yarangiye ntacyo igezeho


Kuva abategetsi bombi bahura mu nama yabo iheruka, hamaze guterwa intambwe nto mu biganiro bijyanye nuko Koreya Ruguru yareka burundu gahunda yo gucura ibitwaro kirimbuzi bya Nikleyeri, mbere yuko Amerika iyikuriraho ibihano yayifatiye.

Mu kwezi kwa kabiri k’uyu mwaka wa 2019, Bwana Trump na Bwana Kim bahuriye mu nama yabo ya kabiri i Hanoi mu murwa mukuru wa Vietnam baganira ku kuba Koreya ya Ruguru yareka icura ry’ibitwaro kirimbuzi bya Nikleyeri, ariko ibyo biganiro birapfuba babivamo bitarangiye.

Mu cyumweru gishize, Bwana Kim yavuze ko Bwana Trump agomba kwitwara neza niba ashaka ko ibiganiro na Koreya ya Ruguru bikomeza.

Ankit Panda, umusesenguzi kuri Koreya ya Ruguru, avuga ko itangazwa ry’iyo ntwaro nshya rije rikurikira imyitozo ihuriwemwo n’igisirikare cya Amerika n’icya Koreya y’Epfo, akavuga ko bigaragara nko kwihimura.

PNG - 354.6 kb
Kim Jong-un ubwo yari yitabiriye imyitozo y’ingabo za Koreya ya Ruguru zirwanira mu kirere, ku itariki ya 16 y’uku kwezi kwa kane

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo