Koreya ya Ruguru yavuze ko nta bihano byayihagarika ku mugambi wayo wo gucura ibitwaro by’ubumara

Koreya ya Ruguru yeruye ivuga ko ibihano byinshi n’igitutu ishyirwaho nta na kimwe cyayihagarika cyangwa ngo kiyitere ubwoba ku mugambi wayo wo gukomeza gucura ibitwaro by’ubumara bizwi nka "nucléaire".

Learn how to Thrive

Mu magambo akakaye cyane, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’iki gihugu yateye utwatsi ibihano biheruka gufatirwa igihugu cye avuga ko byatewe n’ishyari ry’ibihugu bimwe na bimwe kandi nyamara ari nabyo byibitseho ibi bitwaro.
Ku rundi ruhande, Amerika na Korea y’Epfo baheruka gukorera hamwe imyitozo ya gisirikare mu karere ka Koreya.

Iki kibazo cya Koreya ya Ruguru nicyo gishobora kuvugwaho cyane mu nama y’umuryango mpuzamahanga wa Onu iteganyijwe kubera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mugi wa New York.

Daniel MUKESHIMANA/Umubavu.com


Travel for Free!


Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo