Koreya ya Ruguru yarashe ibisasu bibiri bya misile

Koreya ya ruguru yarashe ibisasu bibiri bya misile zo mu bwoko bwa ballistic mu nyanja y’Ubuyapani, nk’uko bivugwa n’Ubuyapani na Amerika. Ni ryo gerageza rya mbere rya misile nk’izo ribayeho kuva Joe Biden yaba Perezida wa Amerika.

Koreya ya ruguru yabujijwe kugerageza izo misile, zifatwa nk’intwaro ziteye inkeke, nk’uko bikubiye mu myanzuro y’akanama k’umutekano k’umuryango w’abibumbye (ONU/UN).

Ubuyapani na Koreya y’epfo byombi byamaganye iryo gerageza.Ribaye hashize iminsi bivuzwe ko Koreya ya ruguru yarashe mu nyanjya ya Yellow Sea misile ebyiri zitari izo mu bwoko bwa ballistic nk’uko bitangazwa na BBC.

Ubuyapani bwavuze ko nta bisigazwa by’izo misile byaguye mu gice cy’amazi yabwo.

Ibiro bikuru by’ingabo z’Amerika zikorera mu karere k’inyanja ya Pacifique - ari nabyo bigenzura ibikorwa bya gisirikare mu karere ka Aziya na Pacifique, kuri uyu wa kane byavuze ko iryo gerageza rigaragaza "inkeke gahunda y’intwaro zitemewe n’amategeko za Koreya ya ruguru iteje ku baturanyi bayo no ku muryango mpuzamahanga".

Ini byakozwe perezida Joe Biden nta cyo yari yabivugaho ku mugaragaro.

Ku wa kabiri, yahinyuye igerageza rya misile zitari ballistic ryabaye mu mpera y’icyumweru gishize, avuga ko Amerika itarifata nk’ubushotoranyi.

Izo misile ziterwa mu ntera ngufi ntabwo zibujijwe mu myanzuro y’akanama k’umutekano ka ONU kuri Koreya ya ruguru.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo