Koreya ya Ruguru yamuritse ’Misile’ zirasirwa hasi mu nyanja

Koreya ya Ruguru yamuritse ubwoko bushya bwa misile ziraswa kure zivuye hasi mu nyanja, igitangazamakuru cya leta cyazise "intwaro ikomeye kurusha izindi".

Izo misile zerekanywe mu karasisi kari gahagarariwe na Perezida Kim Jong-un, nk’uko igitangazamakuru cya leta kibivuga.

Kumurika imbaraga zabo bibaye mbere y’iminsi micye ngo Amerika irahize Perezida mushya watsinze amatora, Joe Biden.

Iri murika ryabaye ejo ku wa Kane ryabaye ku musoza wa kongere idasanzwe y’ishyaka riri ku butegetsi aho Kim Jong-un yise Amerika "umwanzi uruta abandi".

Amafoto yatangajwe n’ikinyamakuru cya leta ya Koreya ya Ruguru yerekana nibura misile enye nini z’umutwe w’umweru n’umukara zimurikwa imbere y’imbaga y’abantu bazamura amabendera.

Abasesenguzi bavuze ko izi ari intwaro zitigeze ziboneka mbere.

Mu ikoti ry’uruhu n’ingodero, Bwana Kim yabonetse aseka kandi azamura akaboko ariho areba aka karasisi kabereye ku rubuga rwitwa Kim Il Sung Square i Pyongyang.

Muri aka karasisi ingabo zirwanira ku butaka, imizinga n’ibifaru na byo byamuritswe.


Kim Jong-un areba aka karasisi ko kumurika ingufu za gisirikare zabo

Korean Central News Agency yavuze ko "Iyi ari intwaro ikomeye kurusha izindi ku isi, misile ballistic zirasirwa hasi mu nyanja, zinjiye ku rubuga imwe inyuma y’indi, zerekana imbaraga z’igisirikare cy’impinduramatwara".

Iki gikorwa cyo ku wa Kane nticyagaragayemo misile nini cyane zishobora kuraswa ku yindi migabane (ICBM) berekanye mu kwezi kwa cumi umwaka ushize.

Izi bivugwa ko zishobora kugeza umutwe utwaye ubumara kirimbuzi aho ariho hose muri Amerika, ubunini bwayo bwatangaje abahanga mu by’intwaro ubwo zamurikwaga umwaka ushize.

Mu ijambo yavugiye muri iyi kongere y’ishyaka ry’abakozi riri ku butegetsi, Bwana Kim yasezeranyije kongera imbaraga za kirimbuzi z’igihugu n’ubushobozi bwa gisirikare, avuga urutonde rw’intwaro nshya zikomeye ziraswa kure yifuza.

Yanavuze ko Leta zunze ubumwe za Amerika arizo "mwanzi ukomeye w’impinduramatwara yacu n’umwanzi uruta abandi...uwariwe wese waba uri ku butegetsi, politiki yabo nyayo yo kurwanya Koreya ya ruguru ntizigera ihinduka".

Kumurika izi misile nshya birasa n’ibitanga ubutumwa kuri Amerika nk’uko inzobere zibivuga.


Izi misile zamurikiwe mu karasisi ka gisirikare kabaye nyuma y’inama idasanzwe ya politiki

Umusirikare w’u Rwanda yiciwe muri Centrafrique undi arakomereka! Byinshi ku matora yo muri Uganda! Trump yegujwe bwa Kabiri:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Luc Kuya 16-01-2021

Nta makuru aka gahugu gafite! Abanyaburayi na america ya ruguru baguteraniye ntiwabava munzara! Ntanubwo wabona umwanya wo kurasa missile 1 yonyine! Muzabaze